Kayonza: Urubyiruko rwiteguye guhindura imyumvire y’ababyeyi bacyigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu ishuri rya GS Nyagasambu ryo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, ruvuga ko ruri mu rugamba rwo guhindura imyumvire y’ababyeyi bacyigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aba banyeshuri babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2015, ubwo iryo shuri ryibukaga abarezi 10 n’abanyeshuri 35 ba ryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bavuga ko babazwa n’uko hirya no hino hakiri abana bato bagaragaza ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigishirizwa mu miryango, nk’uko Uwamahoro Angelique wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye muri iryo shuri yabidutangarije.

Iki kibazo gihangayikishije abiga muri iri shuri ku buryo ngo biyemeje kurwana urugamba rwo guhindura imyumvire y’ababyeyi bacyigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gasana Emmanuel wiga mu mwaka wa gatandatu muri iryo shuri avuga ko bazashyiraho amatsinda y’urubyiruko azajya atanga inyigisho mu baturage binyuze mu makinamico.
Abize muri GS Nyagasambu mbere ya Jenoside bavuga ko bari bafite abarezi beza bakunda igihugu, kuko bitangiraga abanyeshuri mu buryo bushoboka n’ubwo batari borohewe n’itotezwa bakorerwaga n’ubuyobozi bazira ko ari Abatutsi.

Bizimana Claude waryizemo mu 1988 avuga ko biteye isoni kuba bamwe mu banyeshuri ari bo bahindukiye bakica abo barezi babitangiraga, akavuga ko abaryigamo iki gihe bakwiye kwimakaza kirazira ziranga Umunyarwanda nyawe.
Mu gihe abanyeshuri ba GS Nyagasambu basabwa kwimakaza kirazira ziranga Abanyarwanda, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwibambe Consolée we yabwiye ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko nta nyungu yo kwigisha abana inzangano, abasaba kubatoza gukunda igihugu no kugikorera batizigama.
Ni ku nshuro ya gatanu ishuri rya GS Nyagasambu ryibuka abarezi n’abanyeshuri ba ryo bazize Jenoside. Amashuri ataratangira iyi gahunda arasabwa kuryigiraho kuko kwibuka ari igikorwa kigomba kubaho kugira ngo amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|