ADEPR ngo igiye gushyira ahagaragara urutonde rw’abapasiteri bayo bakekwaho uruhare muri Jenodise

Itorero rya ADEPR mu Rwanda riravuga ko nyuma yo kubabazwa cyane bakekwaho mibi ya bamwe mu bapasiteri baryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubu ngo rigiye guhaguruka rigashakisha urutonde rw’abo bapasiteri rugashyirwa ahagaragara bakamenyekana.

Rwagasana Tom, Umuvugizi w’itorero ADPEPR Wungirije ku rwego ry’igihugu, avuga ko babajwe cyane n’imyitwariye ya bagenzi babo b’abapasiteri, akaba ari yo mpamvu biyemeje ko bagiye guhagurukira iki kibazo hagakorwa urutonde rw’abakekwa bakamenyekana.

Umuvugizi wa ADPR Wungirije Tom avuga ko bagiye gushakisha abapasiteri bakekwaho Jenoside urutonde rwabo rushyirwe ahagaragara.
Umuvugizi wa ADPR Wungirije Tom avuga ko bagiye gushakisha abapasiteri bakekwaho Jenoside urutonde rwabo rushyirwe ahagaragara.

Ati “Twarababaye cyane, birababaje kubona umuntu wigisha imperuka, azi neza ko na we azapfa, ariko yarangiza agatanga ubuzima bwa mugenzi we ngo apfe kandi azi ko na we bizamubaho.

Ni yo mpamvu tugiye gukora ubushakashatsi, ababikoze bakamenyekana bakajya ahagaragara bakagawa”.

Kigali Today iganira na bamwe mu ba kirisito basengera kuri Paruwase ya ADEPR Kareba mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, bayitangarije ko muri Jenoside hari abavandimwe babo bahungiye muri iyi paruwasi, umupasiteri wahayoboraga witwa Utazirubanda Leonce, akababwira ko bihangana bagatuza kuko imbaho bazashyingurwamo zihari.

Habyarimana Pierre, umwe mu baharokokeye Jenoside agira ati "Iby’uyu mupasiteri byaratubabaje cyane, hari umuvandimwe wacu Valens yazaniye Leonce amaturo yanga no kuyaha abashakaga kumwica, ariko amaze kuyamuha, abapagasi bari aho bamwicira imbere ye.”

Uyu mu pasiteri ngo abamuhungiragaho yarababwiraga ngo ni bihangane ku bigiye kubabaho, kuko imbaho zizakorwamo amasanduku yo kubashyinguramo zihari, bamwe ngo bahitaga bahava bagera hirya bagahita bicwa.

Abakirisitu ba ADPR mu Ruhango ngo bazashimishwa n'ishyirwa ahagaragara ry'urutonde rw'abasiteri babo bagize uruhare muri Jenoside.
Abakirisitu ba ADPR mu Ruhango ngo bazashimishwa n’ishyirwa ahagaragara ry’urutonde rw’abasiteri babo bagize uruhare muri Jenoside.

Aha batanga n’urundi rugero rw’abapasiteri batatu bari baraturutse mu Bugesera baba kuri Paruwasi ya Ruhango, abakiristu babo babahungiye ngo bakabirukana ngo ntibashaka inyenzi, ngo nibagende igihe nikigera bazihana.

Abakiristu barokotse Jenoside bakavuga ko iki gikorwa cyo gushyira ahagaragara abapasiteri biyambuye uruhu rw’Imana bagatererana intama zabo, bakemera ibyaha bagasaba imbabazi z’ibyo bakoze, bizabashimisha bikongera kubarema agatima.

Si ADEPR gusa ivugwaho abayobozi bitwaye nabi muri Jenoside kuko n’andi matorero byagiye bihagaragara, abakiristu bagasaba ko n’ahandi byagenda uko, buri wese wakoze Jenoside akabiryozwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Qui habet aures audiendi audia. Igihe kirageze ndetse kirasohoye ubwo abasenga Imana by’ukuri batazongera kuyisengera mu madini yataye indangagaciro za gikristo.Niba babazi cg babakeka bazabashyikirize inzego za Leta zibishinzwe ariko namwe muzabazwa impamvu mwabahishiriye bene aka kageni.Umugati mwabakuragaho se urashize?Ribera kurora nzaba ndeba ni umwana w’umunyarwanda! Ariko mana,watabaye iri dini!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Leta izakoreshe ubushishozi, kuko muri ADEPR hadutse MUNYANGIRE na MUNKIZE, urukundo rwasimbujwe ifaranga, uwitambitse baramutambikana.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

ADEPR iranze ibaye indiri y’amatiku kweri!!!!?? Ukuntu w’umugabo utinyuka kuvuga ibi bintu yumva nta soni afite? Duhuye namubaza ko aba ba pastors niba batari bari mu gihugu mu gihe cyane gacaca.kdi nkamubaza impamvu atatanze amakuru mbere hose akambwira ubudahangarwa bari bafite!!! Mureke gukabya!!!!???????

barijyos yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Biratangae cyane!!!!!!!!!!
Mubonye se inzego zibishinjwe zibikora nabi?
Jyenda ADEPR urambabaje,
igikorwa ubwacyo si kibi,
ariko ikibazo ni uko kigiye gukorwa n’urwego rutabishinjwe
none se bagaye Gacaca? ubushinacyaha bw’u Rwanda murabuneze koko? Kuki se mwabakingiye ikibaba kugeza kuri uyu mwanya? kare kose? nyuma y’imyaka21? Ese ubwo muzakoresha iyihe method to identify those pastors? Mushyize igitutsi ku itorero ko rikoresha abicanyi kuko ba Pastors ni abakozi ba ADEPR, Nizere ko bitazahagararira ku ba Pastors gusa, ba mwarimu, ba Diyakoni ndetse n’abakristu ahubwo.Ibyahanuwe bidusohoreyeho, gucirana imanza. Gusa hazakoreshwe ukuri kuruta amarangamutima na munyangire. Murakoze

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Aya ni amatiku! Buriya bagiye kuririra ku mashyari basanganywe bityo Umupasiteri wese utaravuye hanze udashaka gukoma amashyi ashyirwe ku rutonde!!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

iki gikorwa cyaba ari cyiza cyane ku buryo abahemutse bahanwa bakanareka no gukomeza kubeshya ko bakora umurimo w’Imana kandi barishe abana bayo

Benimana yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

This is stupid, ADEPR se ibaye ubushijacyaha? Nyuma y’Imyaka 21 wari urihe wowe? Wari utegereje iki kugirango ubuvuge? Amarangamutima.com

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka