Gisagara: Urubyiruko rurakangurirwa kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rurakangurirwa kugira umuco wo kwihatira kumenya amateka nyakuri yaranze u Rwanda kugira ngo banagire uruhare mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babisabwe mu muhango wo kwibuka abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, babarizwaga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Philip Neri ruri mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, wabaye ku wa 19 Kamena 2015.

Jean Damasce Nteziryayo, uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, mu turere twa Huye na Gisagara, yasabye urubyiruko kujya rusura inzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside, bakihatira kumenya amateka nyakuri yaranze iki gihugu.
Ibi byose ngo ni ibigamije gufasha urubyiruko ku kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi, bayiha andi maina bishakiye.
Ati “Mujye musura inzibutso, mwihatire kumenya ibyabaye mu Rwanda. Hari abavuga ko nta yabaye, hari abavuga ko itateguwe, hari n’abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ni mwe rero mukwiye kuba abahamya b’ukuri mukanarwanya abo bayipfobya.”
Na bamwe mu banyeshuri bo muri iki kigo, bavuga ko n’ubwo bavutse nyuma ya Jenoside, hari aho bagenda bahura n’abantu cyangwa bakabona ibikorwa bishaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe muri bo yagize ati “Hari igihe dukunze nko kubona kuri facebook abantu baba banditse ubutumwa buhakana ko habaye Jenoside kandi hari ababigwamo nk’abavutse nyuma ya Jenoside bijya bitugora kubyumva.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Philip Neri, Padiri Kayibanda Dieudonné, avuga ko bakora ibikorwa bigamije gufasha abanyeshuri kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside kuko abenshi bavutse nyuma yayo. Muri byo, harimo nko gusura inzibutso ndetse bakanaganirizwa ku mateka y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filipo Neli butangaza ko muri iki kigo hamaze kubarurwa abagera kuri 57 bazize Jenoside ubushakashatsi bukaba bukomeje.
Abantu bose bakaba bongera kwibutswa ko uwamenya amakuru y’ahaba hari imibiri idashyinguye mu cyubahiro yabimenyesha ubuyobozi.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye ntekereza ko kurwanya abapfobya byagakwiye kwigishwa abanyarwanda kandi tugahera ku rubyiruko