Kamonyi: Ababyeyi n’abarezi barasabwa kurinda abana inyigisho ziganisha ku macakubiri
Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urasaba ababyeyi n’abarezi kurinda abana inyigisho zabaganisha ku macakubiri nk’ayagejeje u Rwanda kuri Jenoside rwavuyemo mu myaka 21 ushize.
Byatangarijwe mu muhango wo kwibuka abana, abagore n’urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku rwibutso rwa Kamonyi ruherereye mu Kibuza cya Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, tariki 23/6/2015.

Muri iki gikorwa abana bari bakitabiriye basobanuriwe amateka y’amacakubiri yaranze Abanyarwanda.
Bagaragarijwe ukuntu mu mashuri babwiraga abana ubwoko bwa bagenzi ba bo. Bagakurana ingengabitekerezo y’amacakubiri ku buryo bamwe mu banyeshuri bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1973 no muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Perezida w’umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique, yatangaje ko uretse abayizize hari abasembera mu mahanga bahungiyemo batinya kugaruka mu Rwanda kubera ipfunwe ry’ibibi bakoze.

Arasaba ababyeyi n’abarezi guha abana ba bo uburere bwiza kugira ngo batazabura amahirwe yo kuba mu gihugu cya bo. Ati ”Turere abana tubagaragariza gukunda igihugu, tubigishe gukunda bagenzi ba bo, bityo ntituzagire umunyarwanda wifuza igihugu cye kandi gihari.”
Gutoza abana uburere bwiza, abitabiriye umuhango wo kwibuka bongeye kubyibutswa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwera Marie Alice, maze asaba ko abana bahabwa inyigisho nziza hakiri kare hagendewe ku murongo mwiza Leta y’ubumwe ibereka.
Aragira ati “Igiti kigororwa kikiri gito. Ntekereza ko n’abakoze jenoside muri 1994, ntago ari ibintu byabagwiririye ako kanya. Bari bararezwe nabi n’ababyeyi ba bo ndetse n’igihugu cya bo kibigiramo uruhare, bituma 1994 kwica bagenzi ba bo biba ibintu byihuse."

Ugirumurera Hozana, Umwe mu bana bitabiriye uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abaatutsi, ahamya ko kumenya amateka yaranze imibanire y’abanyarwanda bifasha urubyiruko guharanira ko jenoside itazongera kuba.
Ati "Nkatwe twavutse nyuma, iyo babitwigishije tukabimenya birushaho kutwubuka kuko iyo umuntu yibutse aho yavuye bituma yubaka ejo hazaza."
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi, ibyiciro bitandukanye by’abagore n’urubyiruko byafashije imwe mu miryango yarokotse jenoside itishoboye bayisanira amazu bakanayoroza inka.
Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu murenge wa Gacurabwenge bo, biyemeje gusura abakecuru b’incike no kubafasha uturimo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|