Gisagara: Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ngo ni inshingano ya buri wese
Hibukwa abari abakozi b’icyahoze ari Sous Prefecture (Superefegitura) ya Gisagara bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi batandukanye bongeye kwibutsa abakozi b’akarere n’abaturage kurwanya ikitwa ingengabitekerezo ya Jenoside cyose, kandi bakarinda abarokotse Jenoside kwiheba.
Abakozi bagera kuri 53 bakoraga mu cyahoze ari Sous Prefecture ya Gisagara n’amakomini yari ayigize bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bibutswe kuri uyu wagatanu tariki 26 Kamena 2015.

Nzeyimana Jean Marie Vianney, umwe mu bahoze ari abakozi ba Komine Nyaruhengeri wanarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe, yagarutse ku miyoborere mibi yaranze Leta yariho mu1994. Imiyoborere avuga ko yatumaga abatutsi bahezwa mu kazi ka Leta.
Dr Diogene Bideri, Intumwa ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside witabiriye iki gikorwa, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ari umwanya wo kwibaza impamvu yabaye ndetse hakanarwanywa ingengabitekerezo yayo.

Ati «Uyu ni umwanya mwiza abantu baba bakwiriye kwibaza impamvu yateye Jenoside kandi tugaharanira ko ibyabaye bitazongera. Abayobozi benshi batanze urugero rubi, turwanye ufite ingengabitekerezo ya Jenoside wese aho abonetse ahanwe.»
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre, we yasabye buri wese ni kugira uruhare mu karinda uwacitse ku icumu rya Jenoside icyo ari cyo cyose cyatuma yiheba.

Ati «Ntibikwiye ko uwarokotse Jenoside avuga ngo iyaba, kandi duhari. Buri wese ku karere, ku murenge, mu tugari n’imidugudu ashobora kugia icyo afasha abarokotse Jenoside ariko ntibihebe, tubigire ibyacu.»
Nubwo abakozi 53 ari bo bibukwa ngo haracyashakishwa abandi baba barakoraga mu cyahoze ari Sous Prefecture ya Gisagara cyose ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|