Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yamaganye ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake
Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, irangajwe imbere na IBUKA, AERG, GAERG, AVEGA yakoze urugendo rwo kunamira inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inakora urugeno rwo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abanyamuryango b’iyi miryango y’abacitse ku icumu, rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho bunamiye Abatutsi bahashyinguye barenga ibihumbi bitanu.

Abashyinguye aha ni Abatutsi batereranywe n’abari ingabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi, bakicwa urwagashinyaguro n’interahamwe nk’uko amateka ari kuri uru rwibutso abigaragaza.
Nyuma abitabiriye iki gikorwa bakomereje mu rugendo rw’amahoro rwaganaga ku kicaro cy’ambasade y’Abongeleza giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Bahatangiye ubutumwa bugaragaza akababaro batewe n’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake.

Babinyujije mu nyandiko basabye abahagarariye ambasade y’u Bwongeleza mu Rwanda ko barekura Lt Gen Karake ku buryo bwihuse.
Dr. Dusingizemungu Jean Pierre ukuriye IBUKA,yatangaje ko ubutumwa bageneye ambasade y’Abongeleza, ari ubwo kubatuma kuri Leta yabo kugirango ireke gusuzugura Abanyarwanda n’abayobozi barwo kandi aribo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bagize iyi miryango bakaba bakiriho.

Ubu butumwa bwasabaga ko Lt. Gen. Karake yarekurwa ku buryo bwihuse, ahubwo bagafata abakoze Jenoside bakidegembya mu gihugu cyabo bagakurikiranwa.
Yagize ati "Twebwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi twanze agasuzuguro k’abongereza batinyuka gufata zimwe mu ntwari zahagaritse Jenoside, bagifite interahamwe zishe abantu zikidegembya mu gihugu cyabo ntacyo bazivugaho."

Yakomeje avuga ko gufata Lt Gen Karake bashingiye kuri buriya buhamya bw’umunyamategeko wo muri Espagne avuga ko akorana n’abahekuye igihugu bo muri FDLR, ari agasuzuguro gakabije kadakwiye kwihanganirwa na buri Munyarwanda uzi uruhare rwa Lt. Gen. Karake mu Kurwanya Jenosie yakorewe Abatutsi.
Ati "Nibamurekure ku buryo bwihuse kuko ntacyo bamushinja kigaragara, ahubwo bafate abahekuye urwanda bakidegembya mu gihugu cyabo ndetse no hanze yacyo, urutonde twarubahaye abe aribo baheraho Gen Karake bamureke atahe."

Ubutumwa abakuriye iyi miryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bashyize mu Nyandiko, babugejeje ku bakozi ba Ambasade y’abongereza, nabo babizeza kubugeza aho bugenewe ku buryo bwihuse.
Lt Gen Karenzi Karake umuyobozi w’urwego rw’u Rwanda, yatawe muri yombi n’igipolisi cy’abongereza kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2015, avuye mu butumwa bw’akazi muri icyo gihugu, akaba ari bushyikirizwe urukiko kuri uyu wa Kane rukemeza niba akomeza gufungwa cyangwa se arekurwa akagaruka mu Rwanda.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibakayobye uburari bafashe Interahamwe zidegembya