Ruhango: Abokizi barasabwa kwamaganira kure Jenoside n’abakiyihembera

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buributsa abakozi bose ko bafite inshingano yo guhora bazirikana uruhare rwabo mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, no kuzirikana kubaka umuryango Nyarwanda washegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozo w’Akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, yabitangarike mu gikorwa cyo kwibuka abakozi b’amakomini yahurijwe hamwe mu Karere ka Ruhango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015.

ubuyobozi buvuga ko buzakomeza gufatanya n'imiryango y'abishwe mugukusanya amakuru kugira ngo n'abandi bamenyekane.
ubuyobozi buvuga ko buzakomeza gufatanya n’imiryango y’abishwe mugukusanya amakuru kugira ngo n’abandi bamenyekane.

Yagize ati “Umwanya nk’uyu ni umwanya wo kuzirikana uruhare rw’abakozi bakiriho mu kurwanya Jenoside n’ingengebitekerezo yayo. Hari abafite inshingano ifite isano itaziguye n’ibirebana no kwigisha abaturage, ariko twese turi abigisha, turi abarimu b’abaturage."

Avuga ko kugira ngo uwo murage uzabe umurage mwiza uzahora wibukwa, ari ngombwa kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kongera kubaka umuryango Nyarwanda.

Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, yihanganishije imiryango y’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba guharanira kwiyubaka no kugera ku byiza abababo batashye babateganyirizaga.

Abakozi b'amakomine bishwe muri Jenoside.
Abakozi b’amakomine bishwe muri Jenoside.

Yanasabye ubuyobozi kuba maso kugira ngo hatagira ubuca mu rihumye akabutobera kuri gahunda buteganyiriza Abanyarwanda.

Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Umuhorakeye Eugénie, yashimiye Ingabo za RPF zashoboye kurokora abari bataricwa ubu bakaba babasha kwibuka ababo bazize ayo mahano.

Yanashimye ubuyobozi bw’Akarere ku bufasha bwihariye bwatangiye kugenera inshike zo mu miryango y’abakozi bishwe, asaba ko ubwo bufasha bwakomeza.

Umuhorakeye kandi yagaragaje ko hari abakozi benshi bishwe bataramenyekana, ariko asezeranya ubuyobozi ko imiryango y’abarokotse izafasha kugira ngo bose bamenyekane, nabo bajye bibukwa.

Bamwe bo mi miryango y'abahoze ari bakozi b'amakomine.
Bamwe bo mi miryango y’abahoze ari bakozi b’amakomine.

Amakomini yahurijwe mu Karere ka Ruhango yakorwagamo n’abakozi bibishwe ni Tambwe, Kigoma, Mukingi, Murama, Masango, Mushubati, Ntongwe, n’agace gato ka Komini Nyamabuye. Kugeza ubu abibukwa bari abakozi muri ya ma komine ni 14, ariko uyu umubare ngo ukaba uziyongera kuko hari abataramenyekana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwibuka mu nzego zose birasubiza icyubahiro abacu bazize Jenoside bakagenda tukibakeneye bakamburwa icyubahiro, muze tukibasubize

Karimunda yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka