Kirehe: Nyuma y’icyumweru cy’ibiganiro, Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi rwibutse abazize Jenoside

Urwunge rw’Amashuri rya Nyakarambi kuri uyu wa 24 Kamena 2015 rwibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baremera n’abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.

Ni umuhango waranzwe n’urugendo rw’abanyeshuri, abarezi, abayobozi n’inshuti z’ikigo rwasorejwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi aho hibukijwe amateka y’urwo rwibutso rushyinguwemo inzirakarengane 9300.

bakoze urugendo rwo kwibuka bava ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi bajya mu biganiro byatangiwe ku ishuri.
bakoze urugendo rwo kwibuka bava ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi bajya mu biganiro byatangiwe ku ishuri.

Mukandarikanguye Gerardine, umuyobozi w’icyo kigo, yavuze ko bamaze icyumweru bategura gahunda yo kwibuka, abana n’abarezi bahabwa inyigisho zitandukanye zerekeye amateka ya Jenoside.

Yagize ati “Twafashe icyumweru dutanga ibiganiro ku bana n’abarezi bijyanye no kwibuka ingaruka za Jenoside ku bana n’uruhare rwabo mu kuyirwanya, gahunda ya Ndi umunyarwanda, twakoze n’ibikorwa by’ubufasha ku batishoboye aho twubakiye ubwiherero utishoboye tukaba dutanze n’amatungo, ibiribwa n’imyambaro biturutse ku nkunga y’abanyeshuri n’abarezi”.

Nk’uko byakomeje kugarukwaho n’abayobozi bakuru bitabiriye uwo muhango basabye abana gukura bafite ubumuntu kandi barwanya umuntu wese wabazanamo urwangano n’amacakubiri.

Banashyize indabo ku Rwibutso.
Banashyize indabo ku Rwibutso.

Mukarumongi Beata, ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kirehe, yagize ati “Bana rero nkuko mwakomeje kubisobanurirwa, bagenzi banyu mbere y’1994 bize nabi batotezwa aho abarezi babavanguraga ngo umututsi nahaguruke umuhutu nahaguruke bakurira mu mwuka mubi, mwe mufite amahirwe yo kugira abarezi beza n’igihugu cyiza,ni mwige muminuza nimwe bayobozi b’ejo”.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kirehe yasabye abanyeshuri kurwanya imitego yose yabashora mu nzira mbi z’ivangura n’ubundi bugome, ashima inyigisho bagaragaje.

Ati “Nkurikije inyigisho badukiniye aba bana baratanga icyizere cyo kugeza iki gihugu aheza ndahamya ko za mvugo zo ku mashyiga za bamwe mu babyeyi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside zitabafata. Murasabwa kwiga mukaminuza mukazadusimbura kandi mugamije kugendera kuri gahunda nziza y’iki gihugu”.

Ngo barabona icyizere imbere habo.
Ngo barabona icyizere imbere habo.

Turabumukiza Jeovanie, Jenoside yabaye ari hafi kuvuka, avuga ko ashimira abagize uruhare mu kugarura umutekano mu gihugu akaba yifuza kugera ikirenge mu cyabo.

Ati “navutse tariki 6 Ukwakira 1994 mvukira mu nkambi, nabwiwe amateka ya Jenoside na mama ari we nari nsigaranye nsanga nanjye ngomba kugera ikirenge mu cy’abahagaritse Jenoside kuko bakoze ibikomeye nkurikije uko nabibwiwe”.

Avuga ko urubyiruko rw’ubu rwifitemo icyizere kuko ibyo kwiyumvamo ubututsi n’ubuhutu byarangiranye n’igihe cyabyo.

Abanyeshuri bibukijwe kwirinda amacakubiri.
Abanyeshuri bibukijwe kwirinda amacakubiri.

Avuga ko kuri we yiyumvamo kuzaba ingabo y’igihugu ati “Mu buzima nagiye ndeba ubutwari bw’abasirikari nkumva binkoze ahantu ni yo mpamvu ku bwo gukunda igihugu niyumvamo umuhamagaro wo kuzaba umusirikari kandi nzaba we kuko ndabikunze”.

Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi ku bufatanye bw’abanyeshuri batanze inkunga y’amatungo y’agaciro k’ibihumbi 73, bambika umukecuru utishoboye batanga n’ibiribwa bigizwe n’umuceri n’amavuta n’imyambaro y’ishuri ku bana batishoboye.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni inshingano zacu kwibuka abacu

byumwihariko urubyiruko nirwo Rwanda rwejo bakwiye gusobanukirw amateka y’igihugu cyabo

Urwanda rwasenye n’urubyiruko arko kdi rwabohowe n’urubyiruko niyompamvu urubyiruko rwanone rukwiye kugira icyerekezo kizima

vahnis yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

waaoww komeza imihigo GS NYAKARAMBI

Modeste yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka