Bugesera: Abakozi ba Mobisol bafashije abarokotse Jenoside batishoboye
Abakozi b’isosiyete itanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba Mobisol baremeye abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera babaha ihene ndetse banabishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Iyi miryango yafashijwe n’iyo mu Kagari ka Kanzenze, aho bahawe ihene 25 ndetse hatangwa n’ubwisungane ku bantu ijana.

Aimable Ngendahayo, umukobozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, avuga ko impamvu bahisemo kuremera iyi miryango y’itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ako gace ari ukugira ngo na bo bazabashe kwiteza imbere.
Ati “Iki gikorwa cyo kuremera iyi miryango twagitekereje mu rwego rwo kugira ngo badaheranwa n’agahinda banabone ko hari abatekereza ndetse no kugira ngo aya matungo azabafashe kwiteza imbere, kuko turashaka ko izi hene mu mwaka zizaba zikubye kabiri cyangwa gatatu”.
Avuga ko uzagira ikibazo kimusaba amafaranga agomba kugurisha iyo hene cyangwa iyayivuyeho maze ubuzima bugakomeza dore ko ngo banavuga ko ukena ufite itungo rikakugoboka.

Mukamusoni Josephine, nyuma yo guhabwa ihene, yavuze ko yashimye cyane bitewe n’uko azi neza ko iryo tungo ahawe rizamufasha.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ndizera ko iri tungo ngiye kuribyaza umusaruro ugaragara, ikindi ni uko iki gikorwa dukorewe n’aba bagiraneza kitugaragariza ko tudakwiye kwigunga kuko hari abantu badutekereza”.
Iki gikorwa cyo kuremera abo baturage cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, aho bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi bitanu zihashyinguye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|