Musanze: RMA yaremeye imiryango 10 y’abacitse ku icumu inka zifite agaciro ka miliyoni 2.6

Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda ( RMA: Rwanda Mining Association), kuri uyu wa 24 Kamena 2015 ryashyikirije inka 10 zitanga umukamo imiryango y’abacitse ku icumu itishoboye yo mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Nyuma y’abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ umuryango wa YGF (Young Generation Forum) baherutse kuremera abacitse ku icumu bo mu Karere ka Musanze, Ishyirahamwe ry’Abacukuzi mu Rwanda ryateye ikirenge mu cyabo.

Inka zorojwe abacitse ku icumu ry Jenoside bo mu Karere ka Musanze ngo zizabafasha kwiteza imbere.
Inka zorojwe abacitse ku icumu ry Jenoside bo mu Karere ka Musanze ngo zizabafasha kwiteza imbere.

Umutesi Jeannette, Visi-Perezida wa RMA, avuga ko atari ubwa mbere iki gikorwa bagikoze, kuko buri mwaka ngo baremera abacitse ku icumu. Nyuma yo gusura no kuremera ab’Iburasizuba n’Amajyepfo, ngo hari hatahiwe abacitse ku icumu bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Akomeza avuga ko izo nka 10 baboroje zifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 600 zavuye mu mafaranga yakusanyijwe mu bakora ubucukuzi hirya no hino mu gihugu kugira ngo bafate mu mugongo abacitse ku icumu.

Ni bwo bwa mbere abacitse ku icumu bo muri Musanze borojwe inka nyinshi icyarimwe nk’uko Umukozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside mu Karere ka Musanze, Gahongayire Louise. yabigarutseho ashimira abacukuzi uwo mutima mwiza bagize wo gufasha abacitse icumu bagifite ibibazo by’imibereho.

Aborojwe inka na RMA babwiye Kigali Today ko baherukaga korora mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, kuko inka zabo ngo zariwe muri Jenoside.

Umubyeyi waremewe witwa Mukandahiro Seraphine wo mu Murenge wa Musanze, avuga ko iyi nka izamuha amata abana bagakura neza ndetse n’ifumbire yaguraga kugira ngo afumbire imyaka ntazongera kuyigura ukundi.

Umwe mu baremewe! Yemeza ko abnye ifumbire n'amata.
Umwe mu baremewe! Yemeza ko abnye ifumbire n’amata.

Yemeza ko iyi nka izagirira akamaro umuryango we n’abaturanyi kuko nikamwa na bo bazabona amata.

Umusaza w’imyaka 82 witwa Nyiramvukiye Claude wo mu Murenge wa Cyuve, ashimira Perezida Kagame watangije gahunda yo kuremera abatishoboye kuko atumye yongera gutunga inka inyuma y’imyaka 20.

Mu Rwanda habarurwa abacukuzi bagera ku bihumbi 37 ahanini bagizwe n’urubyiruko. Ngo RMA izakomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abakora ubucukuzi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

bagize neza gufata aba bacitse ku icumu mu mugongo bakanabagabira inka

ndiziye yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka