Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze barasaba ubuyobozi kubafasha gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri bakundaga kwita Cour d’Appel mu w’1994 ndetse hanashyirwe ikimenyetso kigaragaraza ubwicanyi bwahabereye.
Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangarije ko bwamaze gutanga isoko ku nyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu Murenge wa Bushenge, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomoka mu Bushenge bakomeje kutabivugaho rumwe n’ubuyobozi.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bamaze gutera intambwe ishimishije biyubaka, nyuma y’ibibazo binyuranye basigiwe na Jenoside.
Sinangumuryango Moïse na Ndagijimana Jean Bosco bo mu Karere ka Nyabihu bagize ubutwari bukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibita ku ngaruka zababaho ahubwo bitangira kurokora Abatutsi bahigwaga kugeza bambukije abasaga 16 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umukecuru Karuhimbi Zura w’imyaka 106 y’amavuko, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kurokora abatutsi bahigwaga mu mwaka 1994, kuko we ubwo yirokoreye abasaga 100 yifashishije gutera ubwoba abashakaga ku bica.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko uko iminsi igenda ishira ariko barushaho kwiyubaka no kwiteza imbere.
Mu buhamya n’ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu midugudu yose, ababikurikiye basaba ko urubyiruko rusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda kuko ari rwo rufite inshingano zo kubaka igihugu mu minsi iri imbere.
Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora mu Karere ka Nyamagabe bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu yo kubakira umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 utishoboye.
Nyuma y’ibikorwa bibi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye mu Murenge wa Bugarama kuva gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatangira kugeza ubu, abaturage b’Umurenge wa Bugarama bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, ku wa 14 Mata (…)
Mu biganiro abatuye Akarere ka Ngororero bahawe n’abantu batandukanye mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abatuye mu Karere ka Ngororero basabwe kujya bibwiriza kwibuka abazize Jenoside kuko ari inshingano za buri Munyarwanda.
Abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyakiriba iri mu Karere ka Rubavu bibumbiye mu ihuririro ry’ubumwe n’ubwiyunge basaba ko bahabwa umwanya wo gutanga amaboko bagasana ibyo bangije muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Gakenke barasaba ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ikumira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kongera kwiyamamariza manda ye ya 3 ko ryahinduka bakongera bakamutora bitewe n’uruhare yagize mu gutuma batavutswa ubuzima kandi bakaba basigaye batekanye.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe agaragaza ko ibitero by’umwanzi, amakimbirane n’abaturanyi, ibibazo bijyanye n’ubukungu, ubushomeri, imibereho n’ubwiyongere bw’abaturage; byose bishyizwe ku rutonde mu byibasiye u Rwanda nta na kimwe kirusha ubukana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Rucogozabahizi Emmanuel ufungiye muri Gereza ya Nyakiriba avuga ko ababajwe no kuba Lt Colonel Nsengiyumva Anatole wamushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarahawe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha (TPR) mu gihe abo yashoye mu bikorwa by’ubwicanyi bafunzwe imyaka 30.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Paul Rwarakabije, arasaba imfungwa n’abagororwa kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akihanangiriza zimwe mu mfungwa n’abagororwa zishyira igitutu kuri bagenzi bazo zibabuza kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuba uwari Minisitiri w’Intebe kuri Leta yiyise iy’abatabazi, Jean Kambanda yarashikarije abaturage gukoresha imbunda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 byatije umurindi ubwicanyi.
Umugabo witwa Claude Nsanzamahoro utuye mu Mudugudu wa Busasamana mu Kagari ka Shangi mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2015 akurikiranyweho amagambo ahembera urwango ashingiye ku ngengabtekerezo ya Jenoside yavugiye muri uwo mudugudu.
Mu muhango wo gusoza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bwatanzwe bwibanze ku kwirinda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umusaza witwa Karemera Yohani utuye i Nyawera mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza arashimirwa ubutwari yagize bwo guhisha bamwe mu Batutsi bahigwaga muri Jenoside, akemera akabizira kugeza n’ubwo interahamwe zica ababyeyi be.
Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera bakurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri w’Ubutabera, Joshnston Busingye, aratangaza ko Jenoside ari ikimenyetso kigaragaza ko ubutegetsi buriho bujegajega bitewe n’uko amategeko ariho aba atacyubahirizwa, hakabaho umuco wo kudahana aribyo biganisha ku bwicanyi kuko ababukora baba bumva bashyigikiwe.
Mugiraneza Gaspard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2014, amaze kubwira abari bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ati “Kwibuka bizageraho binarangire, maze twigire mu iterambere”.
Ku bufatanye n’uruganda rukora amarangi rwa Crown Paints, abahanzi bakorera mu nzu itunganya muzika yitwa Super Level bahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 19 yarokotse Jenoside itishoboye iba mu Mudugudu wa Rutobotobo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza banenze bagenzi babo bagaragayeho gupfobya Jenoside muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gatyazo mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko hakwiye gushyirwa ingufu nyinshi mu kwigisha urubyiruko ububi n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku gihugu cy’u Rwanda kugira ngo haboneke icyizere ko u Rwanda rutazongera kurangwamo Jenoside ukundi.
Umugabo witwa Nshimiyimana Theophile utuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi yishimira ko “Abubatsi b’Amahoro” bamufashije gusubirana n’umugore we yari yarirukanye amuhoye ubwoko bwe.
Umuyobozi wa Brigade ya 305 ikorera mu Karere ka Musanze n’igice cya Burera, Brig. Gen. Hodari Johnson arakangurira Abanyarwanda gufatira urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge ku ngabo z’igihugu aho abari bahanganye babaye abavandimwe bakaba batahiriza umugozi umwe.
Umusaza Bartazar Munyentwali w’imyaka 70 y’amavuko atangaza ko yababariye umugabo wahoze ari umuyobozi wa Selire (akagari k’ubu) wishe abo mu muryango we basaga 80 kubera umurongo wa Bibiliya yari amaze gusoma.
Ubwo hakorwaga umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 21 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 13 Mata 2015, hatangajwe ko ugereranije n’abatutsi baguye muri ako karere hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro.
Ahagana mu ma saa kumi z’igitondo cyo ku wa 13 Mata 2015, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Pera mu Mudugudu wa Kinamba, umugore warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 witwa Solina Mukantagozera yasohotse ajyanye umwana we kwiherera ahura n’abantu babiri bahita bamufata bamuzirika amaguru (…)