Bisesero: Gusura inzibutso bibafasha kugira uburakari bwo kwanga ikibi

Ubuyobozi bw’ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC North) bavuga ko bashyize imbaraga mu gusura inzibutso hirya no hino mu gihugu, kuko bibafasha kugira uburakari buhagije bwo kwanga ikibi no gutegura ejo heza.

Babitangaje kuwa 25 Kamena 2015 ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu karere ka Karongi.

Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’iri shuri Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko bibafasha kugira uburakari buhagije bwo kwanga ikibi no gutegura ejo heza. Yavuze ko bamaze kuzenguruka igihugu basura inzibutso zitandukanye.

Mu bisesero nk’ahabereye amateka yaranze ubutwari bw’abatutsi mu kwirwanaho n’uko Abafaransa batereranye abahigwaga, ni bimwe mu mpamvu zatumye basura uru rwibutso, nk’uko Eng. Gatabazi yakomeje abitangaza.

Muhigirwa Maken, umunyeshuri uhagarariye abandi muri IPRC North avuga ko amasomo bahakuye azabafasha mu kwigisha abandi amateka yaranze igihugu, nk’inshingano z’urubyiruko.

Batanze inkunga ya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.
Batanze inkunga ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Asaba urubyiruko bagenzi be kugira umuco wo gusura inzibutso kugira ngo bamenye ukuri ku byabaye kuko hakiri abantu bigisha ibihabanye nako.

Muri icyo gikorwa, ishuli rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba ryateye urwibutso rwa bisesero inkunga ya miliyoni y’amafaranga y’u rwanda azarufasha mu mirimo yarwo, ibi kandi ngo banabikora aho basuye inzibutso hose ku bwumvukane bw’abagize iryo shuri.

Nyuma yo kubatambagiza ari nako abasobanurira amateka ya Bisesero, Dusabemaliya Illimunee, ushinzwe urwibutso rwa Bisesero yashimiye IPRC North, ku bushake bafite bwo kumenya amateka ya jenoside ndetse no ku nkunga bateye urwibutso.

Asaba urubyiruko guhora bazirikana ubutwari bw’abishwe nabo bakitwara gitwari. Avuga kandi ko abantu bakwiye kuhigira ubugome bukabije bwahabereye, kuko mu gihe hari n’ababeshya ko abantu bishwe mu ntambara ngo muri ako gace nta ntambara y’amasasu yigeze iharangwa. Ibi ngo bigaragaza ko jenoside yateguwe neza.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ejo heza haraharanirwa. Turabashyigikiye

TULIA yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Turabashyigikiye cyane. Dukomeze guharanire ejo heza

TULIA yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka