Tuzakwira igihugu cyose dushakisha kugira ngo tumenye abagide bose bazize Jenocide-Komiseri Mukuru w’Abagide
Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda AGR, Ruhumuriza Aline, aratangaza ko hakiri imbogamizi zo kumenya umubare wanyawo w’abagide bazize Jenoside yakorewe batutsi ,kugira ngo bose babashe kwibukwa.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 19 Kamena 2015, Ubwo Umuryango w’Abagide mu Rwanda wibukaga abagide bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ruhumuriza yatangaje ko imbogamizi zituma batarabasha kumenya umubare wanyawo w’Abagide bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariuko abenshi bakoreraga mu bigo by’amashuri abandi imiryango yabo ikaba yarazimye, ku buryo bigoye kubona amakuru ahagije kuri bo.
Yagize ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abagide babaga ahantu hatandukanye cyane cyane mu bigo by’amashuri abenshi bakiri bato ku buryo batabasha kwibuka neza amazina ya bagenzi babo babanaga mu itsinda, kandi kuko batahaga ahantu hatandukanye, n’ubashije kwibuka Abagide babanaga mu itsinda, ntabasha kumenya amakuru ahagije niba bakiriho cyangwa barapfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bongerwe ku rutonde rwa 35 babashije kumenyekana kugira ngo bibukwe’’.
Indi mbogamizi Ruhumuriza yagaragaje ni uko hari bamwe mu bagide babaga mu miryango yazimye burundu ntihasigare n’uwokubara inkuru, ku buryo bigoye kuba umuntu yamenya amakuru yabo neza, kugira ngo na bo bongerwe ku rutonde rwamaze kugaragara bibukwe .

Ruhumuriza yatangajeko kuri izombogamizi bafite zo kubarura abagide bose bazize Jenoside bagiye kuzifatira ibyemezo, kugira ngo bose babashe kumenyekana bibukwe, n’ubwo hari abo mu miryango yazimye bizagorana kubamenya.
Yagize ati ‘’Abagide bari benshi cyane mu Rwanda, ni yo mpamvu tutagomba gucika intege, ahubwo tuzakwira igihugu cyose dufatanyije n’abayobozi b’abagide mu turere dutandukanye tw’igihugu, dushakishe amakuru ahagije y’abagide bose bo mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo twazanabakorera ikimenyetso cy’urwibutso kiriho n’amazina yabo tukazajya tubibuka tubasubiza agaciro bambuwe mu gihe cya Jenoside’’.
Muri uyu muhango kandi Alineya boneyeho kwihanganisha imiryango y’abagide bazize Jenoside yakorewe abatutsi, anifuriza abagide gukomera no gukomeza kwimakaza umuco w’urukundok uko ari won go uzatuma Jenoside idasubira ukundi.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|