Ubushakashatsi kuri Jenoside ni intwaro ikomeye yo kurwanya abayipfobya

Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, yatangaje ko gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ikandikwabo ibitabo ari imwe mu ntwaro ikomeye yo kurwanya abayipfobya.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Kamena 2015, mu muhango wo gushyira hanze igitabo cyitwa “INSIDE THE HOTEL RWANDA”, igitabo cyanditswe n’Umunyarwanda witwa Kayihura Edouard afatanyije n’umunyamerika witwa Kerry Zukus.

Kayihura Edouard wanditse '' Inside in Hotel Rwanda'.'
Kayihura Edouard wanditse ’’ Inside in Hotel Rwanda’.’

Bri bagamije kubeshyuza ibinyoma byasohotse muri Filime yiswe HOTEL RWANDA, yagaragazaga ko Rusesabagina yarokoye abatutsi bari barahungiye muri Hotel des Mille Colline, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana yatangaje ko iki gitabo kiri kugaragaza amateka ya nyayo y’ibyabereye muri Mille Colline, bihabanye n’ibyasohotse muri Filme ya Hotel Rwanda yatakaga Rusesabagina, anakangurira abandi gukomeza kwandika ku mateka ya Jenoside kuko ariyo ntwaro izatsinda burundu abapfobya Jenoside.

Igitabo INSIDE THE HOTEL RWANDA cyamaze kugera hanze.
Igitabo INSIDE THE HOTEL RWANDA cyamaze kugera hanze.

Yagize ati “Rusesabagina aracyabeshya abatamuzi, akanabeshya abamaze kumwemera, ariko ntiyagombye kudutera ubwoba cyangwa ngo adutere umwanya, kuko kwandika ukuri kwa nyako ku byabaye mu Rwanda, bizagora kukubeshyuza.”

Yatangaje kandi ko Kwandika ku mateka ya Jenoside ari igikorwa bashyizemo ingufu muri CNLG, banagirana amasezerano na za Kaminuza z’ahantu hatandukanye ku isi, aho bohereza abanyeshuri mu Rwanda bakaza gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bakandikaho ibitabo kandi bazajya gushyira hanze mu bihugu byabo, nabyo bikagaragaza ukuri kwa nyako ku byabaye muri Jenoside, icyo gikorwa kikazafasha cyane mu kurwanya ibihuha bya bamwe bapfobya Jenoside bari ahantu hatandukanye ku isi.

Uyu muhango wari witabiriwe ku bwinshi.
Uyu muhango wari witabiriwe ku bwinshi.

Kayihura Edouard wanditse iki gitabo n’umwe mu bahungiye muri Hotel Des Milles Colline mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko nyuma yo kubona ko Filime ya Hotel Rwanda igoreka amateka y’ibyabereye muri iyi hotel, igamije kugira intwari Rusesabagina kandi ahubwo yarabahemukiye, aricyo cyatumye yandika iki gitabo kugirango agaragarize isi ko Rusesabagina atari intwari nk’uko iyi filime ibigaragaza.

Ati “Rusesabagina nta muntu yarokoye muri Mille colline, ntanuwo yagize icyo amarira, ntanuwo yemereraga kurya muri hotel keretse uwari wahunganye amafaranga, kuko n’abatari bayafite yabirukanye mu byumba bakarara hanze. Ubutwari rero yiyitirira sibwo nk’uko bigaragara muri iki gitabo nanditse.”

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

manaweee biteye agahinda umugome akamenamaraso bigezehariya yarangizango yarokoye abantu gusa birababaje

muyoboke parfait yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

congs to eduard iki gikorwa ni klibere abandi urugero

ruru yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

ubundi uretse inda nini ya rusesabagina nta muntu wakagombye kwiyitirira ubugabo bugeretse hejuru y’imivu y’amaraso. Kayihura wakoze kunyomoza kiriya gisambo

Alexis yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka