Rusizi: Abakoze Jenoside n’abayikorewe biyunze barasaba abagororwa batarabohoka gufunguka bagasaba imbabazi
Bamwe mu bakoze Jenoside n’abayikorewe bo mu Karere ka Rusizi ku wa 23/06/2015, bagendereye abagororwa bo muri Gereza ya Rusizi mu rwego rwo kubashishikariza kubohoka bagasaba imbabazi abo bahemukiye .
Nubwo bamwe mu bafungiye muri iyo gereza bashinjwa Jenoside bemera gusaba imbabazi abo bakoranye icyaha cya Jenoside bakiri hanze ko na bo bakwemera icyaha ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Babifashijwemo na Paruwasi Gatorika ya Mushaka yabahaye inyigisho zibakangurira ubumwe n’ubwiyunge, bamwe mu bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nabayikorewe bo mu Karere ka Rusizi ngo kuri ubu bamaze kugira imibanire yo kutishishanya aho bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi.
Mu rwego rwo gushishikariza n’abandi kugera ikirenge mu cyabo ngo bagize igitekerezo cyo gusura abagororwa kugira ngo babakangurire gufunguka bagasaba imbabazi abo biciye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Mu buhamya butangwa n’abemeye icyaha cya Jenoside bafunguwe ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye bavuga ko nyuma yaho babanye neza ngo bakaba batakibishisha ahubwo ngo bafatanya muri byose bibona nk’avandimwe bityo bagasaba n’abandi bakoze Jenoside gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Abahemukiwe biciwe ababo muri Jenoside na bo bavuga ko nyuma y’izi nyigisho zibakangurira ubumwe n’ubwiyunge byatumye bakira ibikomere babasha kubabarira ababiciye ku buryo babanye neza ntakwishishanya.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Nzamwita Jean Luc, umwe mubatanga inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge na we abishimangira avuga ko zibanda ku gukangurira ko ineza iganza inabi.

Bamwe mu bagororwa bo muri Gereza ya Rusizi barimo uwitwa Nkusi, bavuga ko na bo bafite gahunda yo gusaba imbabazi abo bahemukiye ariko kandi bagasaba n’abo bafatanyije gukora Jenoside bakiri hanze gutinyuka na bo bakabisabira imbabazi kugira ngo babohoke imitima.
Ubwo itsinda rigizwe n’abakoze Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye n’abakorewe Jenoside ndetse na bamwe mu bakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Mushaka basuraga abagororwa bo muri Gereza ya Rusizi banabazaniye inkunga y’ibikoresho bitandukanye birimo iby’isuku n’imyambaro bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 1 n’ibihumbi magana atatu (1,300,000FRW).
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|