U17: Tardy yizeye kuzajya mu gikombe cya Afurika nubwo yanyagiwe na Nigeria

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (U17) ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 (U20), Richard Tardy, avuga ko afite icyizere cyo kuzajyana ikipe ya U17 mu gikombe cya Afurika nubwo iheruka kunyagirwa na Nigeria ibitego 8-0.

Mi mukino ibiri yabereye kuri UJ Esuene stadium mu mujyi wa Calabar, ikipe y’u Rwanda ya U17 yatsinzwe ibitego 5-0 mu mikino ubanza wabaye tariki 31/08/2012, yongera gutsindwa ibitego 3-0 mu mikino wa kabiri wabaye tariki 02/09/2012.

Richard Tardy avuga ko gutsindwa n’abatarengeje imyaka 17 ya Nigeria (Super Eaglets) byabasigiye isomo rikomeye rizafasha ikipe y’u Rwanda gutegura neza guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Umufaransa Tardy yagize ati “Iyi mikino ibiri twakinnye ni yo mikino ikomeye tumaze gukina kuva twatangira imyitozo mu kwezi gushize. Gutsindwa imikino ya gicuti nk’iyi biratwereka ko dufite akazi gakomeye imbere mu gutegura imikino uzaduhuza na Malawi cyangwa na Botswana bitewe n’izakomeza”.

Tardy yakomeje avuga ko bagiye kongera imyitozo, bakosore amakosa yakozwe mu mikino ya gicuti, ku buryo mu kwezi gutaha bazaba bameze neza, kandi ngo afite icyizere ko nibashyiramo imbaraga ikipe izajya mu gikombe cya Afurika.

Bitewe n’uko ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu gikombe cya Afurika giheruka cyabereye i Kigali, ikegukana umwanya wa kabiri nyuma ya Burkina Faso yatwaye igikombe, izatangirira amajonjora mu cyiciro cya kabiri.

Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda izakina n’ikipe izarokoka hagati ya Botswana na Malawi zigomba guhatana mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka