Yanga iri mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame ku nkunga atera igikombe cya CECAFA, iheruka gutwara yikurikiranya.
Yaboneyeho no gukina imikino ya gicuti mu Rwanda mbere yo gusubira muri Tanzania, umukino yakinnye na Rayon Sport, ikayereka ko ari ikipe ya mbere muri aka karere iyitsinda ibitego 2-0.
Rayon Sport yakinwagamo n’abakinnyi bahoze ari aba Nyanza FC, yagaragaje intege nke muri ba myugariro, yanga iyitsinda igitego cya mbere ku munota wa mbere, gitsinzwe n’umunya Uganda Hamisi Kiiza, nyuma y’amakosa yakozwe na Rucogoza Aimable bakuzne kwitwa Mambo.
Yanga yakinishaga imbaraga n’ubuhanga kurusha Rayon Sport yabonye igitego cya kabiri ku munoata wa 13 w’umukino gitsinzwe na Simon Msova.
Nyuma y’ibyo bitego bibiri, amakipe yombi yakomeje gusimbuza abakinnyi bayo, mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kwimenyereza, ariko ntihagira igihinduka haba no mu gice cya kabiri, umukino urangira Yanga itsinze ibitego 2-0.
Mbere yo gusubira muri Tanzania, Yanga izakina undi mukino wa gicuti na Police FC, ku cyumweru tariki 26/8/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda n’igice.
Yanga yatwaye umwanya wa gatatu muri shampiyona ya Tanzania irimo gutegura shampiyona izatangira tariki 15/9/2012.
Umwaka ushize, ikipe ya Azam nayo yo muri Tanzania, yaje kwitegurira shampiyona mu Rwanda aho nayo yakinnye umukino wa gicuti na Rayon Sport, iyitsinda ibitego 3 -1.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|