Iniesta yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’Uburayi

Umunya-Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelone, Andres Iniesta, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’Uburayi (best player in Europe) mu muhango wabereye i Monaco mu Bufaransa.

Nk’uko bigaragazwa na UEFA.com, Iniesta ukina hagati muri Barca yarushije amanota Lionel Messi basanzwe bakinana na Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid bari bahanganiye icyo gikombe.

Iniesta ashyikirizwa igikombe cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w'Uburayi.
Iniesta ashyikirizwa igikombe cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’Uburayi.

Iniesta wari watowe nk’umukinnyi mwiza mu gikombe cy’Uburayi cya 2012 yari amaze kwegukana mu ikipe y’igihugu ya Espagne, yatowe n’abanyamakuru baturuka mu bihugu 53 bigize umuryango w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA).

Nyuma ya Iniesta, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo batwaye imyaka itatu ya mbere, haje Andrea Pirlo, (Umutaliyani ukina muri Juventus), Xavi Hernandez (Umunya-Espagne ukina muri FC Barcelone), Iker Casillas (Umunya-Espagne ukina muri Real Madrid), Didier Drogba (Umunya-Cote d’Ivoire wakinaga muri Chelsea ubu akaba akinira Shanghai Shenhua), Petr Cech (Umunya-Repubulika ya Tcheque ukinira Chelsea), Falcao (Umunya-Colombia ukinira Atletico Madrid) na Mesut Ozil (Umudage ukinira Real Madrid).

Iniesta yabaye uwa mbere, ukabiri aba Lionel Messi, hanyuma Ronaldo aba uwa gatatu.
Iniesta yabaye uwa mbere, ukabiri aba Lionel Messi, hanyuma Ronaldo aba uwa gatatu.

Nyuma y’iki gihembo hategerejwe umupira wa zahabu (ballon d’or) uzahabwa umukinnyi uhiga abandi ku isi. Icyo hihembo kizahabwa umukinnyi warushije abandi mu mwaka w’imikino wa 2011/2012 kizatangwa muri Mutaraman 2013.

Urutonde rw’abazatoranywamo uwo mukinnyi rukazashyirwa ahagaragara tariki 29/11/2012 i Sao Paulo muri Brazil.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka