U Rwanda rwaserukanye umucyo mu gutangiza imikino Paralempike

Ikipe y’abamugaye ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Paralempike iri kubera mu Bwongereza yaserukanye umucyo mu birori byo gutangiza iyi mikino byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012.

Kimwe n’andi makipe yitabiriye iri rushanwa, ikipe ihagarariye u Rwanda igizwe n’abakinnyi 14 yiyeretse imbaga yari yuzuye sitade olempike y’i London.

Abakinnyi b’u Rwanda by’umwihariko bari biteye imyitero nyarwanda batamba nk’abagiye gusaba umugeni aho bari barongojwe imbere na Muvunyi Hermas, umwe mu bakinnyi Abanyarwanda benshi bahanze amaso muri iyi mikino.

Ikipe y'u Rwanda iyobowe na Muvunyi Hermas (imbere).
Ikipe y’u Rwanda iyobowe na Muvunyi Hermas (imbere).

Muvunyi Hermas, kapiteni w’iyi kipe yatangaje ko ikipe yiteguye muri rusange. Mu minsi ishize, Muvunyi usiganywa muri metero 400 na 800 yatangaje kandi ko by’umwihariko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo azane umudari muri aya marushanwa.

Kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012 ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball iracakirana n’ikipe y’igihugu cya Iran.

Ikipe y'u Rwanda muri Sitting Volleyball irahatana na Iran kuri uyu mugoroba.
Ikipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball irahatana na Iran kuri uyu mugoroba.

Mu mikino ya Olempike iherutse kubera mu gihugu cy’u Bwongereza u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi gusa bose nta n’umwe wabashije kuzana umudari.

Iyi mikino ya Paralempike yaraye itangiye izasozwa tariki 09/09/2012 ikaba yitabiriwe n’abakinnyi basaga 4200.

Jacques Furaha

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka