Nubwo hashize igihe kirenga ukwezi ari nta mukino n’umwe mpuzamahanga u Rwanda rukinnye, ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) muri uku kwezi kwa Nzeri u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 125 rwari ruriho ku isi rujya ku mwanya wa 120.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’ibyo muri aka kerere u Rwanda ruherereyemo ndetse na CECAFA, ku mwanya wa mbere hari Uganda iri ku mwanya wa 88 ku isi, ku mwanya wa kabiri mu karere hari Soudan iri ku mwanya wa 103 ku isi.
Repubulila Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa 110, Ethiopia ikaza ku mwanya wa 114, u Rwanda ku mwanya wa 120, Kenya ikaza ku mwanya wa 125.
Tanzania iri ku mwanya wa 132, Burundi ku mwanya wa 134, Eritrea ku mwanya wa 185, Somalia ku mwanya wa 187 naho Djibouti ikaza ku mwanya wa 196.
Kugeza ubu muri Afurika, Cote d’Ivoire niyo ikomeje kuza imbere, ikurikiwe na Algeria, Ghana, Libya, Misiri, Tunisia, Zambia, Gabon, Nigeria.
Espagne ikomeje kuyobora isi muri ruhago, ikaba ikurikiwe n’Ubudage, Ubwongereza, Portugal, Uruguay, Ubutaliyaniy, Argentine, Ubuholandi, Croatia na Denmark.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|