Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko Nshimiyimana, watozaga Isonga FC, amaze iminsi mu biganiro n’iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona, kandi ngo byamaze gutanga umusaruro ku buryo azatangira gutoza iyi kipe ku wa kane tariki 23/08/2012, ubwo iyo kipe izaba itangira imyitozo.
Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolf bakunda kwita Camarade yadutangarije ko iyo kipe izatangira imyitozo ku wa kane mu gitondo kandi ngo iyo myitozo izakoreshwa na Nshimiyimana nk’umutoza mushya.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ibyo Nshimiyimana yumvikanye na APR FC ku bijyanye n’amasezerano, gusa umunyamabanga w’iyo kipe ifite ibikombe 13 bya shampiyona, avuga ko byose bizamenyekana ku wa kane tariki 23/08/2012.
Kugaruka kwa nshimiyimana muri APR gushobora kuzahurirana no kuza muri iyo kipe kw’abakinnyi benshi yatozaga mu Isonga FC. APR FC irimo kuganira n’abakinnyi bakomeye bakiniraga iyo kipe yari yiganjemo abana bari munsi y’imyaka 20.
APR FC yari isanzwe izwiho gukinisha abakinnyi bakomeye mu Rwanda biganjemo abanyamahanga, yafashe icyemezo cyo kubasezerera, igaha umwanya wo kwigaragaza Abanyarwanda.
Ibi biri mu mpamvu yatumye bongera guha akazi Nshimiyimana umenyereye cyane abakinnyi b’Abanyarwanda kuko anasanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’ikipe nkuru.
Eric Nshimiyimana yakinnye muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu mbere y’uko atangira akazi k’ubutoza.
Nshimiyimana yatoje AS Kigali na APR FC, ariko yaje kuyirukanwamo tariki 07/06/2011, ubwo ubuyobozi bw’iyo kipe bwamushinjwaga gukoresha uburozi ubwo yatozaga ikipe y’igihugu nk’umutoza wungirije mu mukino wahuje u Rwanda n’Uburundi i Bujumbura.
Nyuma yo kumwirukana, ubuyobozi bwa APR bwatangaje ko bugiye gukora iperereza kugira ngo bamenye neza niba koko yarakoreshaga ubwo burozi ariko iyo kipe ntiyigeze ishyira ahagaragara ibyavuye muri iryo perereza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
has APR seen the importance of the man it thaught to be dealing in witch craft or it wants magical winning also?
Ahaaaaaa let us wait and seeeee
byari bikwiye ko abakinyi babanyarwanda batozwa numunyarwanda mwene wabo.