Umukinnyi udafite ibirenge ari gukora imyitozo mu ikipe ya Barcelona FC

Nyuma yo kwerekana ubuhanga afite mu gukina umupira w’amaguru, umwana w’imyaka 11 wavutse atagira ibirenge ubu ari gukora imyitozo mu ikipe y’abana ya Barcelona FC.

Nyuma yo kubona ubuhanga bwa Gabriel Muniz aho yakinaga mu ikipe y’ishuri yigamo, abayobozi b’ikipe ya Barcelona iri mu gihugu cya Brazil bamuguriye itike yo kuza gukora igeregeza muri iyi kipe.

Muri iyi kipe ngo yerekanye ubuhanga bukomeye mu gukina umupira w’amaguru kandi ngo ashoboye nk’ibyo abandi bakinnyi basanzwe bakora mu kibuga.

Gabriel Muniz ubusanzwe ukomoka mu gihugu cya Brazil yavutse nta birenge afite. Gusa ubu bumuga ntibwamuciye intege zo guharanira kugera ku ntego ye yo gukina umupira w’amaguru.

Gabriel Muniz.
Gabriel Muniz.

Nyina wa Gabriel yishimiye ko umwana we ari gukora igerageza mu ikipe ya Barcelona avuga ko n’ubundi umuhungu we atigeze acika intege kuva akiri muto n’ubwo yari afite ubumuga kandi avuka mu muryango ukennye.

Nyina yagize ati “yatangiye kugenza afite umwaka umwe. Icyo gihe twamugendaga inyuma dukeka ko ashobora kugwa ariko ntiyigeze agwa.”

Umwe mu barimu b’umupira muri iyi kipe yatangaje ko Gabriel yitwaye neza ndetse ubu akaba agomba kujya mu gihugu cya Spain mu kwezi gutaha kwa Nzeri kugira ngo akomeze kugerageza amahirwe ye yo gukina mu ikipe nyirizina ya Barcelona FC.

Mu kibuga, Gabriel Munez yerekana ubuhanga bukomeye.
Mu kibuga, Gabriel Munez yerekana ubuhanga bukomeye.

Gabriel Munez kandi yemeza ko n’atanabasha gukina umupira w’amaguru mu ikipe isanzwe agomba gukina mu ikipe y’abamugaye. Kugeza ubu mu mikino y’abamugaye nta marushanwa y’abana batarengeje imyaka 11 mu mupira w’amaguru abaho.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana iba izi impamvu umuntu yavutse kdi buri wese agira impano ye,rero ashobora gukina kurusha abafite ibirenge byose ikomeze imufashe.

mwiza yanditse ku itariki ya: 31-08-2012  →  Musubize

uyumwana ni mana yi Rwanda amahirwe ni migisha bibe kuriwe tu mmugeranyije amatsiko mensh ku super sport.

gashayija straton yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Uyu mwana arakaza neza muri FC BARCELONA knd Imana izamuba hafi muri carriere ye,knd mwifuriza kuzakina muri fc barca

Alain El Pedro dos Santos yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka