Nyanza: Inama Njyanama y’akarere yemeye ko Rayon sport igaruka iwabo ku ivuko

Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yemeje ko ikipe ya Rayon Sport ihabwa amafaranga yagenerwaga ikipe ya Nyanza FC ariko ikagaruka iwabo ku ivuko, mu nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.

Gahunda yo kuzana ikipe ya Rayopn Sport mu karere ka Nyanza yari imwe mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa by’iyo nama yahuje abagize inama njyanama y’akarere.

Gusa kugira ngo Rayon sport yemererwe kugaruka aho yaboneye izuba, byatangiye abajyanama bose batabivugaho rumwe n’ubwo iyo ngingo yasojwe bose babyemeranyijweho.

Bamwe mu bajyanama babanje gutsimbarara bagaragaza impungenge zabo ko ikipe ya Rayon Sport iramutse igaruwe mu karere ka Nyanza nta bushobozi bwaboneka bwo kuyitunga, ugereranyije n’uko yari isanzwe ibayeho mu buzima bwo mu mujyi wa Kigali.

N’ubwo hari abagaragazaga ko kuza kwa Rayon Sport i Nyanza biyifitiye inyungu cyane kurusha akarere, abandi bemezaga ko iyi kipe yari imenyereye ubuzima buhenze ku buryo byazagorana kumenyera ubuzima butari ubwo mu mujyi.

Abagize inama Njyanama y'akarere ka Nyanza bemeye igaruka rya Rayon sport muri ako karere.
Abagize inama Njyanama y’akarere ka Nyanza bemeye igaruka rya Rayon sport muri ako karere.

Bati: “Rayon Sport uko tuyizi ni ikipe imenyereye kwibera muri za hotel none kuza kwayo i Nyanza tubifitiye impungenge rwose ntabwo bariya bakinnyi bayo ari abantu bo kuba mu cyaro”.

Mu gutanga ibisobanuro Murenzi Abdallah yasobanuriye abajyanama bagenzi be ko bizatuma umujyi wa Nyanza ususuruka bitewe n’abafana iyo kipe isanzwe ifite mu gihugu cyose.

Ati: “Kuza kwa rayon Sport ni amahirwe akomeye ku karere ka Nyanza kuko ni ikipe izwi hose kandi by’umwihariko abanyenyanza biyibonamo ko ari iyabo bitewe n’uko ariho yavukiye”.

Inkunga yahabwaga ikipe ya Nyanza FC igiye kwegururwa Rayon sport kandi imicungire yayo yose ishyirwe mu maboko y’akarere ka Nyanza.

Ibyemezo byafashwe bizatangira gushyirwa mu bikrwa ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo azaba amaze kubishyiraho umukono. Rayon sport izahita ishyirwa mu maboko y’akarere ka Nyanza inazinge ibyayo byose yerekeze muri aka karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byari bikwiye nubundi ko yigira aho abafite urukundo rwo kuyitaho bari ariho iwabo wayo inyanza izahagirira ibihe byiza itigeze ibonera ikigali muzabibona we will never worker alone.

muvara boniface yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

BYE BYE RAYON SPORT, TURAGUSHIMYE UBWO USUBIYE IWANYU URI UMUGABO. BURIYA UGEZE KU NDUNDURO NIYO MPAMVU UGENDA IKIGONGOGONGO.

SDFA yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka