Ubwo twasuraga iyi kipe ku wa gatatu tariki 29/08/2012, twasanze imaze iminsi itangiye imyitozo kuri stade Umuganda, harimo abakinnyi bashya benshi b’Abanyarwanda ariko hagaragaramo n’abanyamahanga.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iyo kipe, Christian Dukuze, yatubwiye ko muri Etincelles bafite abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bakuye hirya no hino mu bigo byigisha abana umupira no mu karere ka Rubavu bake biyongera ku bandi bakinnyi bai basanganywe.
Yagize ati “Dufitemo Umunya-Cameroun witwa Ibrahima waje asanga Umunyekongo witwa Mukamba, tukaba dutegerehe undi mwana uzava i Goma muri iyi minsi”.
Umuyobozi wa Etincelles asobanura ko gukinisha abanyamahanga atari uko badakunze politike yo gukinisha Abanyarwanda gusa ahubwo ngo ntabwo byoroshye guhita ubabona mu gihe batigeze bategurwa mbere.
Yifuza ko FERWAFA na Misisiteri ya siporo bafasha amakipe gushyiraho za ‘junior’ zizajya zifasha amakipe gutegura abakinnyi bazayakinamo bamaze gukura.

Etincelles yatwaye umwanya wa cyenda muri shampiyona ishize, yatakaje bamwe mu bakinnyi yagenderagaho nk’Umunya-Uganda, Ochaya Silva, Tuyisenge Pekeyake, Bariyanga Hamdan, Ntaganda Elias, Hakizimana Muhajir n’abandi.
Uretse Mukamba wakinaga muri Etincelles muri shampiyona ishize, abandi banyamahanga bose bakinaga muri iyo kipe bayivuyemo.
Kugeza ubu Etincelles imaze kongeramo abakinnyi aribo Oliver Dushimimana, Habumugisha Claude, Bitenderi Amir na Manishimwe Yves, bavuye muri Marine, Mudeyi Akite wakinaga muri AS Kigali, Ibrahima wavuye muri Cameroun.
Hari kandi Tuyishime Theoneste wakinaga muri Esperance , Ndongozi Faraj wakinaga muri La Jeunesse, Cyiza Shafi wavuye muri Stella Maris na Tuyisenye Yazid wakinaga muri Esperance.
Umutoza wa Etincelles, Radjab Bizumuremyi, avuga ko ashaka guha icyizere abakinnyi b’Abanyarwanda bakazavamo abakinnyi bakomeye, gusa ngo guhabwa umwanya wo kwigaragaza ntibizatume birara.
Yagize ati “Gukinisha abana b’abanyarwanda, ntibizatume bumva ko bageze iyo bajya, ahubwo bagomba gukora cyane, bakagaragaza umusaruro w’icyizere bagiriwe, kuko nibo bazatuma tubona koko ko kuzaba abakinnyi bo hanze atari ngombwa”.
Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo shampiyona itangire, umutoza Bizumuremyi avuga ko atari yitegura neza kubera abakinnyi b’abana afite bataramenyera icyiciro cya mbere akomeje guha imyitozo, gusa ngo yizera ko shampiyona izatangira tariki 15/09/2012 azaba yaramaze kwitegura neza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dukundashapiyona