Burera: Udushya mu mukino w’amarushanwa y’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi

Umukino wahuje umurenge wa Cyanika na Rugarama mu rwego rw’amarusanwa yo kwizihiza imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe wagaragayemo kwigusha k’umunyezamu afite umupira mu ntoki avuga ko atabona neza maze umukino uhita urangirira aho.

Uwo mukino wo guhatanira kujya muri 1/8 cy’irangiza wabaye tariki 05/09/2012warangiye ikipe y’umurenge wa Cyanika itsinze iy’umurenge wa Rugarama igitego kimwe ku busa.

Ubwo uwo mukino waburaga iminota mike ngo urangire, mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zirengaho iminota, umunyezamu w’ikipe ya Rugarama yafashe umupira ahita agwa hasi agaramye abakinnyi bagenzi be barahurura kugira ngo barebe icyo abaye.

Umunyezamu w'ikipe ya Rugarama yigushije hasi agaramye avuga ko atari kubona.
Umunyezamu w’ikipe ya Rugarama yigushije hasi agaramye avuga ko atari kubona.

Uwo munyezamu yabatangarije ko atari kubona neza kuko bwari butangiye kwira. Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rugarama ngo nibo bamubwiye ngo abikore gutyo kugira ngo uwo mukino usubikwe bazawusubiremo barebe ko bazawutsinda nk’uko bitangazwa n’abafana babyiyumviye.

Abafana b’amakipe yombi bahise bajya mu kibuga kureba icyo uwo mukinnyi abaye ariko ku mpande zombi batangira guterana amagambo. Umusifuzi byamuyobeye, umukino umara iminota irenga 15 wahagaze maze butangira guhumana.

Ubusanzwe iyo umunyezamu w’ikipe runaka agize ikibazo asimbuzwa undi, yaba adahari agasimburwa n’umwe mu bakinnyi batari abanyezamu.

Umusifuzi wasifuye uwo mukino we ntabwo yakurikije iryo tegeko kuko yahise arangiza umukino, dore ko ngo bwari bumaze guhumana, avuga ko ikipe ya Cyanika ariyo itsinze nubwo iya Rugarama itabyemeye.

Umukino wahagaze iminota 10 banze kwemera igitego

Amakipe y’imirenge ya Cyanika na Rugarama azwiho kugira abakinnyi bazi gukina kuko iri ahantu hatangiye gutera imbere, ku buryo mu minsi iri imbere hazaba umujyi.

Uwo mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ariko ikipe ya Cyanika ikomeza gusatira iya Rugarama kugeza ubwo ibonye igitego gitsinzwe n’umukinnyi w’ikipe ya Cyanika witwa Hakizimana Jean Claude.

Abasifuzi bari gukemura ikibazo cy'igitego cya Cyanika cyatumye umukino uhagarara.
Abasifuzi bari gukemura ikibazo cy’igitego cya Cyanika cyatumye umukino uhagarara.

Abakinnyi b’ikipe ya Rugarama banze icyo gitego bavuga ko uwo mukinnyi agitsinze yaraririye. Umusifuzi yemeje icyo gitego ababwira ko mu kunaga umupira warenze nta kurarira kubaho, ngo icya mbere ni ugucunga umukinnyi w’ikipe igiye kunaga.

Umukino wamaze iminota igera ku 10 wahagaze abakinnyi ba Rugarama bataremera igitego ariko abasifuzi uko ari batatu bose bemeza ko ari igitego umukino urakomeza.

Umukino warakomeje ariko ikipe y’umurenge wa Cyanika ikomeza gusatira kuburyo amashoti menshi y’abakinnyi yagarurwaga n’amazamu ariko umukino urangira Cyanika itsinze Rugarama igitego kimwe ku busa.

Umukino wahuje ayo makipe wari witabiriwe n’abantu benshi, watangiye mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuko wari wabanjirijwe n’undi mukino w’abakobwa nabo baturuka muri iyo mirenge.

Uwo mukino witabiriwe n'abantu benshi.
Uwo mukino witabiriwe n’abantu benshi.

Umukino w’abakobwa wabanjirije uwo warangiye ikipe y’umurenge wa Rugarama itsinze iya Cyanika ibitego bibiri ku busa.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’ayo marushanwa yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, uzaba mu karere ka Burera tariki 30/09/2012. Ku rwego rw’igihugu, uwo munsi uzizihizwa tariki 15/12/2012.

Norbert Niyizurugero

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka