Amakipe atatu yo mu Rwanda niyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma muri FEASSA
Amakipe atatu yonyine mu makipe arenga 10 y’u Rwanda yari yitabiriye imikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) abera i Bujumbura, niyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma.
U Rwanda rwari rwatangiye iyi mikino neza rubasha kugeza amakipe 10 muri ½ cy’irangiza, ariko bigeze muri ½ cy’irangiza amakipe atandatu yahise asezererwa.
Amakipe yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma ni Ikipe ya Volleyball ya GSO Butare, Eseki Ruhango na APAPEKI Cyuru zikina umukino wa Handball na Solidarity Academie ikina umupira w’amaguru mu bakobwa.
Ikipe y’umupira w’amaguru ya APE Rugunga ikinnwamo n’igice kinini cy’abakinnyi bamenyerewe m u Isonga FC, ni umwe mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, ariko yasezerewe na ETG y’i Burundi muri ½ cy’irangiza iyitsinze ibitego 2-0.
Muri Volleyball, uretse GSO Butare yabashije kubona itike yo gukina umukino wa nyuma, andi makipe yose haba mu bahungu no mu bakobwa yasezerewe n’amakipe yo muri Kenya.
Lycee de Nyanza yatsinzwe na Cheptil, APACE itsindwa na Malava, naho ikipe ya Volleyball y’abakobwa b’Indangaburezi itsindwa na Kwathanze amaseti atatu kuri abiri.
Muri Basketball ikipe y’abakobwa ya Saint Joseph y’i Kabgayi, yasezerewe na SOS y’i Burundi, naho ikipe ya GS Remera Rukoma y’abakobwa bakina umupira w’amaguru isezererwa kuri za penaliti.
Imikino ya nyuma iraba kuri uyu wa Gatandatu, aho gusoza aya marushanwa byitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Richard Sezibara.
U Rwanda rwaherukaga mu mikino nk’iyi muri Uganda umwaka ushize, aho rwatahukanye ibikombe bibiri mu mukino wa Handball.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro n’imigisha.
Ikinteye kubandikira nagirango mbagezeho icyifuzo cyanjye, nkunda ibintu byo gukora kuma web. ariko sinagize amahirwe yo kubona aho mbikorera kandi ntago ari nabyo nize gusa mbona mbikunze kandi nanabishobora mbonye amahirwe yo kubona aho mbikoresha.
Nagirango mbisabire ubufasha buvuye kurimwe niba bishoboka.
Mugihe nkitegereje igisubizo cyanyu, mbaye mbashimiye.
AKINGENEYE Victor.