Ikipe ya Young iri mu Rwanda irakirwa na Perezida wa Repubulika

Ikipe ya Young Africans (yanga) iri mu Rwanda kuva ku wa gatatu tariki 22/8/2012, irakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri ku mugoroba wo ku wa kane tariki 23/08/2012.

Uruzinduko rwa Yanga mu Rwanda ahanini ruri mu rwego rwo gushimira Perezida w’u Rwanda kubera inkunga akomeje gutera umupira w’amaguru mu karere.

Perezida Kagame atanga ibihumbi 60 by’amadorali mu gutera inkunga irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati ryiswe ‘CECAFA Kagame Cup’.

Yanga nk’ikipe iheruka kwegukana icyo gikombe yikurikiranya, yafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda gushimira umukuru w’igihugu, kubera ubufasha atanga muri iryo rushanwa.

Ikipe ya Yanga yegukanye CECAFA rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati ryiswe ‘CECAFA Kagame Cup inshuro ebyiri yikurikiranye ndetse ihabwa n’ibihumbi 60 muri iyo myaka ibiri.

Yanga mu myitozo i Remera.
Yanga mu myitozo i Remera.

Ubwo iyo kipe ifite abakunzi benshi muri Tanzania iza kuba yakirwa muri Village Urugwiro, iraza kuba yitwaje igikombe iheruka kwegukana, ubwo yatsindaga ibitego 2-0 Azam nayo yo muri Tanzania.

Ikipe ya Yanga izanakina imikino ibiri ya gicuti mu Rwanda: ifitanye umukino na Rayon Sports kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatanu tariki 24/08/2012 saa cyenda n’igice.

Izakina kandi na Police FC ku cyumweru tariki 26/08/2012 saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Yanga ikinwamo n’abakinnyi b’u Rwanda: Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bahoze muri APR FC.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka