Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, izakina n’iya Nigeria imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo gufasha ayo makipe yombi kwitegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Amakuru dukesha Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa, avuga ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali tariki 29/08/2012 ikazakina umukino wa mbere na Nigeria tariki 31/08/2012, naho umukino wa kabiri ukazakinwa tariki 02/09/2012.
Ikipe y’u Rwanda izakina iyi mikino nayo yitegura gukina imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika. Izatangira gukina imikino y’amajonjora ikina n’ikipe izarokoka hagati ya Mali na Botswana.

U Rwanda ntabwo rwakinnye imikino y’amajonjora y’ibanze, kuko rwitwaye neza rugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda muri 2011 kikegukanwa na Burkina Faso.
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, Barrister Musa Amadu, yatangarije Ikinyamakuru The Nation cyandikirwa muri Nigeria ko imikino ibiri Nigeria izakina n’u Rwanda izafasha ikipe yabo (Super Eagles) gutegura neza umukino bafitanye na Niger mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igiombe cya Afurika.
Nyuma yo kwakira igikombe cy’isi cya 2009, ikipe ya Nigeria U17 yananiwe kubona itike yo gukina igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda ndetse n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri 2011.
Nubwo ikipe ya Nigeria U17 imaze iminsi ititwara neza, ifite amateka mu gikombe cy’isi kuko yacyegukanye muri 1985 cyakiniwe mu Bushinwa, mu 1993 cyakiniwe mu Buyapani no muri 2007 ubwo cyari cyakiniwe muri Korea.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|