“Binyunze mu mikino aka karere gashobora kugera kuri byinshi”- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inkunga atera irushanwa rya CECAFA atari ukuriteza imbere gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo guhuza abatuye aka karere mu rwego rw’iterambere.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yakiraga ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ku wa kane tariki ya 23/08/2012.

Yanga yegukanye igikombe cya CECAFA uyu mwaka yaje mu Rwanda gushimira Perezida Kagame kubera inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari atera irushanwa cya CECAFA ryanamwitirwe.

Abayobozi ba Yanga ndetse n’umutoza babanje kwereka Perezida Kagame abakinnyi b’iyo kipe, banamushyikiriza igikombe cya CECAFA baheruka kwegukana.

Umutoza wa Young Africans na kapiteni wayo bashikiriza Perezida Kagame igikombe baherutse gutwara muri CECAFA.
Umutoza wa Young Africans na kapiteni wayo bashikiriza Perezida Kagame igikombe baherutse gutwara muri CECAFA.

Madamu Fatuma Kalume, umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Zanzibar akaba n’umufana ukomeye wa Yanga, mu izina ry’iyo kipe yahaye Perezida wa Repubulika impano y’umwambaro w’iyo kipe handitseho amazina ye.

Umuyobozi wa Yanga, Youssufu Manji, mu izina ry’iyo kipe yashimiye cyane Perezida wa Repubulika ku nkunga atanga yatumye umupira w’aka karere utera imbere, anaboneraho gutangaza ko agiye kujya atanga ibihumbi 20 by’amadolari bizajya byiyongera ku bihumbi 60 by’amadolari bitangwa na Perezida Kagame.

Kagame yifotozanya n'abayobozi ndetse n'abakinnyi ba Young Africans.
Kagame yifotozanya n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Young Africans.

Perezida wa Repubulika yashimiye iyo kipe kubera igitekerezo cyo kuza kumushimira bagize, avuga ko amadolari atanga mu irushanwa rya CECAFA atagamije gusa guteza imbere imikino, ahubwo anagira uruhare mu guhuza abaturage bo muri aka karere.

Perezida Kagame yagize ati “Nagira ngo mbashimire cyane kuba mwatekereje mukanafata umwaya wo kuza mu Rwanda kudushimira no kugaragaza ubufatanye. Iki gikorwa kivuze byinshi, kuko kigaragaza ko imikino ihuza abantu bose bakunda imikino ndetse n’abantu batuye aka karere muri rusange. Ibi bivuze ko binyuze mu mikino, aka karere gashobora kuri byinshi. Ni nayo ntego nyamukuru y’inkunga dutanga mu irushanwa rya CECAFA”.

Perezida Kagame yatangiye gutera inkunga irushanwa rya CECAFA muri 2002, kuva icyo gihe kugeza ubu ryakomeje gutera imbere, ndetse umubare w’amakipe aryitabira arushaho kwiyongera ari nako amakipe yo hanze y’akarere ka CECAFA asaba ko yakwitabira iryo rushanwa.

Madamu Fatuma Kalume ashyikiriza Perezida Kagame impano y'umwenda wanditseho izina rye.
Madamu Fatuma Kalume ashyikiriza Perezida Kagame impano y’umwenda wanditseho izina rye.

Yanga yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro yayo ya kabiri yikurikiranya no kunshuro yayo ya gatanu mu mateka yayo ihabwa igikombe n’amadolari ibihumbi 30. Ku mukino wa nyuma yatsinze Azam nayo yo muri Tanzania ibitego 2-0. Azam yabaye iya kabiri yahawe amadolari ibihumbi 20.

AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yakinnye iryo rushanwa nk’ikipe y’abashyitsi, yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa amadolari ibihumbi 10, naho APR FC yari ihagarariye u Rwanda itwara umwanya wa kane.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka