Miliyoni imwe n’ibihumbi 508 niyo mafaranga yavuye mu mukino wo gufasha Sembagare
Mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sport na Kiyovu Sport tariki 01/09/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport Sembagare Jean Chrysostome wavunitse bikomeye habonetse miliyoni umwe n’ibihumbi 508.
Uyu mukino warangiye Kiyovu Sport itsinze Rayon Sport ibitego 2-1, witabiriwe n’abafana baringaniye, maze hateranyijwe amafaranga yatanzwe mu kugura amatike ndetse n’ayakusanyijwe mu buryo bwa ‘fundraising’ haboneka amafaranga 1.508.000.
Nubwo kugira ngo Sembagare abashe kwivuza bimusaba 3.800.000, ubuyobozi bwa Rayon Sport buvuga ko aya mafaranga yabonetse angana na ½ cy’akenewe azafasha, kuko ngo hari n’andi mafaranga yagiye ahabwa n’abakunzi ba Rayon Sport ndetse n’abakunze be muri rusange binyuze kuri Konti yafungujwe ndetse no kuri ‘Mobile Money’.

Umunyamabanga wa Rayon Sport, Oliver Gakwaya, avuga ko bitashoboka ko hakinwa undi mukino wo gukusanya amafaranga yo gufasha Sembagare kuko umwanya usigaye ngo shampiyona itangire ari muto, gusa ngo bizeye ko amafaranga azaboneka binyuze mu buryo bwa Konti, Mobile Money, ibigo by’imikino ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange bagenda bamutera inkunga kugira ngo yivuze.
Sembagare yakiniye Rayon Sport kugeza mu 1994, nyuma yerekeza mu Burundi aho yakiniye Inter Star, nyuma yerekeza muri Congo Brazzaville aho yavuye ajya muri Benin, akaba yaragarutse mu Rwanda muri 2011, ubu akaba atuye i Kigali.

Sembagare avuga ko imvune yagize atasobanukiwe icyayiteye, kuko ngo yaryamye ari nijoro, bwacya agasanga yavunitse ukuguru kw’iburyo ahagana mu itako.
Nyuma yo kumva ko yavunitse, Sembagare avuga ko yagiye kwa muganda ku bitaro bya Muhima bagasanga koko ngo yavunitse bikomeye maze bahita bamwohereza kwivuriza mu bitaro bya CHUK.
Amezi ane yamaze muri CHK, ngo ntacyo yamaze, bikaba byaratumye bamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwani Faycal, ahageze bamuca amafaranga miliyoni 3,8 kandi ngo ntabwo uburyo bwa mutuelle bwemerwaga. Iyo ngo niyo mpamvu yatumye yitabaza inshuti n’abagiraneza kugirango avurwe.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza gufashanya tumufashe