Amavubi atarengeje imyaka 17 yerekeje muri Nigeria
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 (U17) igiye gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yo muri Nigeria mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika.
Abakinnyi 20 bahagurutse mu Rwanda kuwa gatatu tariki 29/08/2012 berekeza muri Nigeria aho biteganyijwe ko uyu munsi aribwo bagera i Calabar ari naho hazabera imikino ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Golden Eaglets, ikipe ya Nigeria y’abatarengeje imayaka 17.
Mu bakinnyi 20 berekeje muri Nigeria harimo abakinnyi basanzwe bakina nk’ababigize umwuga aribo Murenzi Seff, rutahizamu wa Coventry yo mu Bwongereza na Shema Pacifique, myugariro wo mu ikipe ya Orléans yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa.

Undi mukinnyi ubu ukina nk’uwabigize umyuga wajyanye n’Amavubi ni Itangishaka Blaise ukina muri Aspire Academy y’ i Dakar muri Senegal.
Biteganyijwe ko Amavubi na Golden Eaglets bazakina imikino ibiri ya gicuti. Umukino wa mbere uzaba tariki 31/08/2012 naho umukino wa kabiri ube tariki 02/09/2012.
Amavubi ari kwitegura gushakisha itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17giteganyijwe kubera mu gihugu cya Maroc kuva tariki 13-25/04/2013.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|