Rayon Sport na APR FC zirimo gutegura umukino wo gukusanya amafaranga azashyirwa muri ‘Agaciro Development Fund’
Ikipe ya Rayon Sport na APR FC, nk’amwe mu makipe akomeye kandi afite abafana benshi mu Rwanda, zirimo kuganira uko zazakina umukino wa gicuti mu rwego rwo gukusanya amafaranga azashyirwa mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport, Oliver Gakwaya, yadutangarije ko ibiganiro hagati y’ayo makipe [ubundi asanzwe ari amakeba], bigenda neza, kuko yose yumva neza kandi ashyigikiye iyo gahunda.
Mu gihe nta guhindutse kuri gahunda ayo makipe ateganya, uwo mukino wazakinwa ku cyumweru tariki 09/09/2012 kuri stade Amahoro i Remera ; nk’uko umunyamabanga wa Rayon Sport yakomeje abivuga.
Uretse gukusanya amafaranga yo kujya mu kigega Agaciro Development Fund ayo makipe yombi azanaboneraho kwitegura shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 15/09/2012, hanamenyerezwa abakinnyi bashya b’ayo makipe.

Kugeza ubu Rayon Sport yamaze kuzana umukinnyi witwa Etienne Karekezi wakinaga muri Atletico mu Burundi, Haphizi Hererimana wakinaga muri Police FC ndetse na Faustin Usengimana wayikiniraga mbere y’uko ajya mu Isonga FC, none yayigarutsemo, ndetse n’umunyezamu Nzarora Marcel nawe wakinaga mu Isonga FC.
APR FC nayo izaba igerageza abakinnyi bayo bashya cyane cyane biganjemo abakinnyi bakiri bato yakuye hirya no hino mu makipe yo mu Rwanda.
Mu bakinnyi bashya APR FC yazanye, higanjemo abahoze bakinaga mu Isonga FC, benshi muri bo bakaba bamaze iminsi bari mu gihugu cy’Uburundi mu irushanwa rihuza amashuri yusumbuye yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Gusa kugeza ubu amazina y’abo bakinnyi bavuye mu Isonga FC ndetse n’umubare wabo ntabwo APR FC yari yabatangaza.

Mu bandi bakinnyi APR FC yaguze izaba irimo kumenyereza muri uwo mukino harimo Ntamuhanga Tumaini ‘Titty’ wakinaga muri Rayon Sport, Bariyanga Hamdan wakinaga muri Etincelles n’abandi.
Biteganyijwe ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izatangira tariki 15/09/2012, gusa itariki ntakuka y’itangira rya shampiyona izemezwa mu nama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), izaterana ku cyumweru tariki 09/09/2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|