Volleyball: Shampiyona yatangiye, RRA na Police zitangira neza
Ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 18 ukwakira 2024, nibwo shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, abagabo n’abagore yatangiraga aho amakipe ya Rwanda Revenue Authority WVC na Police VC zitangira zitwara neza.
Ni umunsi wa mbere utari uteganyijweho imikino myishi kuko hakinwe imikino ibiri gusa, umwe w’abagore wahuje ikipe ya RRA WVC na KEPLER WVC yakinaga umwaka wayo wa mbere muri shampiyona ya Volleyball ndetse no mu bagabo aho Police VC yakinaga na REG VC.
Mu mukino wabanje, wahuje ikipe ya KEPLER WVC yakinaga umwaka wayo wa mbere, aho yatsinzwe na Rwanda Revenue Authority WVC, amaseti 3 ku busa (25-22, 25-20, 25-20).
Hakurikiyeho umukino wa basaza babo ndetse wari unitezwe cyane, gusa byari bihabanye n’ibyatanzwe mu kibuga kuko ikipe ya REG VC yatsinzwe byihuse n’ikipe ya Police VC amaseti 3-0 (25-19, 25-14 na 25-11).
Imikino irakomeza kuru uyu wa Gatandatu ahari bukinwe imikino itandukanye abagabo n’abagore.
Dore uko imikino iteye
Abagore:
Wisdom WVC vs Ruhango WVC
EAUR WVC vs Police WVC
Abagabo:
EAUR VC vs RP Ngoma VC
Gisagara VC vs Kepler VC
Amafoto: Shema Innocent
Ohereza igitekerezo
|