Rayon Sports itsinze Bugesera FC ifata umwanya wa kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wayifashije kuba iya kabiri muri shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, wanitabiriwe n’abakunzi benshi ba Rayon Sports, maze iyi kipe inawitwaramo neza cyane bitari ugutsinda gusa ahubwo no ku mikinire. Nubwo yatsinze ariko Bugesera FC na yo yakinnye neza ariko kubona ibitego biyibana ikibazo.

Rayon Sports yari ihagaze neza mu bwugarizi bwayo bwari buyobowe na Omar Gning ndetse na Youssou Diagne byatumaga Nyarugabo Moise, Gakwaya Leonard na Bizimana Yannick bashakiraga Bugesera FC ibitego bibagora. Rayon Sports hagati harimo Muhire Kevin, Rukundo Abdourahman na Kanamugire Roger bitwaraga neza.

Rutahizamu w’Umunya-Senegal, nyuma yo guhusha igitego ku munota wa 21 ku mupira yari ahawe na Rukundo Abdourahman ariko umupira umunyezamu Arakaza Marc Arthur akawushyira muri koruneri. Uyu musore amakosa yakoze kuri uwo munota yakosowe n’undi Munya-Senegal myugariro Youssou Diagne atsinda igitego n’umutwe ku mupira w’umuterekano wari utewe na Muhire Kevin igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye ari mu bagiye bayifasha mu buryo butandukanye Bugesera FC yagiye ibona burimo umupira wa Niyomukiza Faustin yamuteye barebana umwe kuri umwe mu gice cya mbere. Nyuma y’iminota itanu igice cya kabiri gitangiye, Rayon Sports yakuyemo Iraguha Hadji na Rukundo Abdourahman ishyiramo Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.

Uyu Munya-Mali Bagayogo ku munota wa 63 yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo yinjira neza maze arekura umupira, Kapiteni we Muhire Kevin ahita atanga umupira wa kabiri wavuyemo igitego cyatsinzwe na rutahizamu Fall Ngagne witwaye neza muri uyu mukino uretse no gutsinda. Iki gitego ni cyo cyarangije umukino Rayon Sports ibonye amanota atatu ayishyira mu mwanya wa kabiri n’amanota 11 n’ibitego bine izigamye.

Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC itari yabona intsinzi n’imwe yanganyirije mu rugo na Mukura VS 1-1, Etincelles FC mu rugo ihatsindirwa na Amagaju FC 3-2, Muhazi United itsinda Rutsiro FC 1-0 mu gihe ku isaha ya saa moya z’ijoro APR FC yakira Gasogi United.

Fall Ngagne watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Fall Ngagne watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ku bwinshi
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ku bwinshi
Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

REYON IRAGUMA KUBIKORA

NISHIMWE ORIVIER yanditse ku itariki ya: 23-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka