#CECAFAU20: U Rwanda rutsinzwe na Sudani (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Sudani 1-0 mu mukino wa mbere w’imikino ya CECAFA iri kubera muri Tanzania.

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere na Sudani
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere na Sudani

Wari umukino wo mu itsinda rya mbere ry’iyi mikino yatangiye ku itariki ya 6 Ukwakira 2024, ikazasozwa tariki 20 Ukwakira 2024. Hakiri kare cyane ku munota wa gatanu myugariro w’u Rwanda yatanze umupira nabi wifatirwa n’umukinnyi wa Sudani wahise awuterekera uwitwa Monster Abdo Khmies neza ku kirenge.

Uyu musore wari hanze y’urubuga rw’amahina yarebye uko umunyezamu w’u Rwanda, Ruhamyankiko Yvan yari ahagaze nabi kuko yari yegeye imbere, maze atera umupira muremure wagenderaga hejuru ashaka kuwumurenza biranamuhira atsindira Sudani igitego cya mbere ku munota wa gatanu w’umukino.

Umutoza w'Amavubi Eric Nshimiyimana yitegereza uko abasore be bitwara
Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yitegereza uko abasore be bitwara

Igice cya mbere cyarangiye Sudani iyoboye umukino, Amavubi arwana no kwishyura mu gice cya kabiri, iki gihugu nacyo gishaka kurenzaho ariko umukino urangira Sudani icyuye amanota atatu ya kabiri muri iri tsinda kuko yo yakinaga umukino wa kabiri dore ko umukino wa mbere yari yatsinze Djibouti ibitego 3-1.

Umukino wa kabiri muri iri tsinda rigizwe n’amakipe atanu ariyo Sudani, Kenya, Tanzania na Djibouti, Amavubi azawukina tariki ya 10 Ukwakira 2024 uyahuza na Kenya.

Abakinnyi 11 b'Amavibi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b’Amavibi babanje mu kibuga
Abasore b'u Rwanda ntibahiriwe n'umunsi wa mbere
Abasore b’u Rwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega biragoye ko twatsinda mu bato badakina

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka