Abongereza batishimiye kongera kubona umunyamahanga atoza ikipe y’Igihugu bafite ukuri? (Ubusesenguzi)

Nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho Umudage, Thomas Tuchel nk’umutoza wabwo mushya ku masezerano y’amezi 18 abenshi muri iki gihugu bagaragaje ko ari intege nke ku mupira wabo, ndetse bamwe bavuga ko bitari bikwiye nubwo abatoza babo batagaragaza ubutsinzi mu mibare.

Abongereza ntabwo bisihimira no gutozwa n'umunyamahanga
Abongereza ntabwo bisihimira no gutozwa n’umunyamahanga

Ibi byavuzwe n’abanyamupira batandukanye muri iki gihugu nyuma y’uko uyu Mudage w’imyaka 51 y’amavuko, ku wa Gatatu w’iki cyumweru bitangajwe azatoza izi ’Ntare Eshatu’ guhera tariki 1 Mutarama 2025 kugeza mu mpeshyi ya 2026, akaba umutoza wa gatatu utari Umwongereza utoje iki gihugu mu mateka.

Uwaherukaga gutoza Abongereza ari umunyamahanga, ni Umutaliyani Fabio Capello hagati ya 2008 na 2012, aho abanenga iki cyemezo bavuze ko ari intege nke ku izamurwa ry’abatoza muri iki gihugu ndetse benshi batanemeranya n’iki cyemezo.

Umunyabigwi muri ruhago y’u Bwongereza Garry Neville, wakiniye iki gihugu imikino 85 avuga ko nubwo bifuriza uyu Mudage ibyiza ariko hari ibibazo bikwiye gusubizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ku bijyanye n’imitoreze muri iki gihugu.

Umunyabigwi muri ruhago y'u Bwongereza Garry Neville
Umunyabigwi muri ruhago y’u Bwongereza Garry Neville

Ati "Buri wese mu gihugu cyacu nanjye ndimo turamwifuriza ibyiza, twizera ko dushobora gutwara igikombe ariko ntekereza ko hari ibibazo bikomeye, Ishyirahamwe rya ruhago rigomba gusubiza mu cyubahiro cy’imitoreze y’u Bwongereza. Ntekereza ko turi kwiyangiriza twemera ko Tuchel ari mwiza kurusha abandi batoza b’Abongereza."

Nubwo avuga gutya ariko Umwongereza Micah Richards, wakiniye u Bwongereza imikino 18 hagati ya 2006 na 2012 we avuga ko byose bipfira mu iremwa ry’abatoza bari ku rwego rw’uwo ikipe yari ikeneye, binyuze muri santere ya St George’s Park ahazamukira abatoza ndetse n’abakinnyi mu Bwongereza.

Ati "Ibintu byose ni St George’s Park, nibyo ibereyeho gukora mu bijyanye n’abakinnyi ndetse n’abatoza. Ntekereza ko impamvu (bashyizeho umunyamahanga) ari uko nta mutoza w’Umwongereza mwiza bihagije dufite wo gufata ako kazi, icyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi."

Wayne Rooney wabaye rutahizamu w'u Bwongereza
Wayne Rooney wabaye rutahizamu w’u Bwongereza

Wayne Rooney wabaye rutahizamu w’u Bwongereza, avuga ko yatunguwe cyane n’iki cyemezo nubwo adahakana ko Thomas Tuchel ari umutoza mwiza.

Ati "Naratunguwe cyane. Ni umutoza mwiza ariko natunguwe no kuba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryaramuhaye akazi, natunguwe no kuba batarashyizeho Umwongereza ariko nkuko nabivuze, bafashe icyemezo kandi ndamwifuriza ibyiza."

Rutahizamu Garry Lineker, watsindiye u Bwongereza ibitego 48 mu mikino 80, nawe avuga ko Igihugu gikomeye muri ruhago kigomba kuba gitozwa n’umwenegihugu gusa ndetse ko kuri bo bisa nk’aho mu mitoreze yabo baheze mu mateka y’ahashize ugereranyije n’ahandi.

Ati "Nizera ko ikipe y’Igihugu byumwihariko ku bihugu bikomeye muri ruhago, umutoza wayo agomba kuba ari umwenegihugu. Urebye mu bihugu bikomeye mu Isi ya ruhago, Brazil buri gihe batozwa n’umwenegihugu nubwo bavuzweho kwifuza Carlo Ancelotti, Argentine ni Umunya-Argentine, u Budage nta wundi bwigeze bugira utari Umutoza w’Umudage, Niko bimeze ku Butaliyani, Espagne kubera iki u Bwongereza buri gukora ibyo?"

Rutahizamu Garry Lineker, watsindiye u Bwongereza ibitego 48 mu mikino 80
Rutahizamu Garry Lineker, watsindiye u Bwongereza ibitego 48 mu mikino 80

Akomeza agira ati, "Impamvu ni uko ruhago y’u Bwongereza ntabwo iri kurema abatoza beza cyane, ntekereza ko bizabaho twanatangiye kubona abatoza beza baza ariko nkeka ko impamvu tutari kurema abatoza bakomeye, ari uko twagumye mu hashize mu mipira miremire, turi inyuma ya buri wese."

"Iyo ugiye hanze y’u Bwongereza yewe no mu makipe atari ay’ibihugu (Clubs), ukajya mu bihugu nka Portugal, ahantu nka Hungary cyangwa n’ahandi, uratekereza uti Yezu, kuri tekinike bose ni beza kuturusha kuko ntabwo twatojwe gukina neza gutyo. Ibyo byahindutse kubera ko imiterere y’ibibuga yahindutse, abatoza bazamuye urwego, amashuri ya ruhago nayo yazamuye urwego ikindi hizwe guhanahana umupira kurusha gutera imipira miremire nk’uko twabyigishijwe turi bato, dore ko twakiniraga ku bibuga binini bitari nabyo kandi ubu dukinira ku bibuga bito, abantu bize guhanahana umupira."

Imibare ntabwo irengera abatoza b’Abongereza mu makipe (Clubs) uretse no kuba batoza ikipe y’Igihugu

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Sky Sports igaragaza ko iyo usubiye inyuma, mu myaka ya za 70 na za 80, amakipe yakinaga shampiyona y’u Bwongereza yatozwaga n’abenegihugu ku ijanisha rya 90%, mu gihe nko muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025, ubu abatoza bane aribo batoza bagize 20% by’abatoza 20 b’amakipe akina iyi shampiyona (Eddie Howe wa Newcastle, Sean Dyche wa Everton, Russel Martin wa Southampton na Gary O’Neil wa Wolves), aho imibare yagiye igabanuka uhereye ubwo iyi shampiyona yitwaga Premier League mu mwaka w’imikino w’i 1992/1993.

Tuchel yahesheje igikombe cya Champions League ikipe ya Chelsea
Tuchel yahesheje igikombe cya Champions League ikipe ya Chelsea

Muri iyo myaka ya za 90 kandi nibwo umutoza w’Umwongereza, aheruka gutwara igikombe cy’iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi, aho Howard Walkinson yafashije Leeds United gutwara igikombe mu 1991-1992, ubwo shampiyona yari itari yahindura izina dore ko kuva yarihindura mu mwaka wakurikiyeho nta Mwongereza wari wayitwara ari umutoza.

Uretse gutwara shampiyona bimaze imyaka 31 bitabaho ku mutoza uwo ariwe wese w’Umwongereza, kandi no gutwara ibindi bikomeye bikinirwa muri iki gihugu ku Bongereza, bigenda biba ingorabahizi dore ko ubiheruka ari Harry Redknapp, wabikoze mu 2008 ahesha ikipe ya Portsmouth igikombe cya FA Cup mu gihe League Cup/Carabao Cup, Umwongereza uheruka kuyitwara ari Steve McClaren wayihesheje Middleborough mu 2004.

Iyo ugereranyije nuko mu zindi shampiyona enye zikomeye abenegihugu bitwara mu gutoza, usanga bitandukanye n’u Bwongereza dore ko aribo bari hasi ku ijanisha ryo gutwara ibikombe bya shampiyona imbere mu bihugu byabo, gusa nta mugayo kuko mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona bigoranye kubonamo umutoza w’umwenegihugu.

Abatoza bane gusa nibo batoza muri shampiyona y'u Bwongereza
Abatoza bane gusa nibo batoza muri shampiyona y’u Bwongereza

Kuva mu mwaka w’imikino w’i 1992-1993 muri Espagne, abatoza b’abenegihugu batozaga amakipe yaho batwaye shampiyona ku ijanisha rya 44%, Abafaransa iwabo babikora kuri 72%, Abadage babikora kuri 75%, Abataliyani babikora kuri 90% mu gihe Abongereza babikoze ku kigero cya 0%.

Ibidahereye mu rugo ntibyashoboka iw’abandi niyo mpamvu Abongereza nta ntebe bafite mu gutoza ku mugabane w’i Burayi

Iyo uraranganyije amaso muri shampiyona eshanu zikoye ku mugabane w’i Burayi, nta batoza b’Abongereza ubona mu makipe akomeye uhereye n’iwabo nkuko twabigarutseho haruguru, ibi bituma n’ubundi utabona amazina akomeye yabo ku nzego z’amarushanwa akomeye kuri uyu mugabane.

Kubona izina ry’umutoza ukomoka muri iki gihugu uheruka ku itara bigusaba gusubira mu myaka 27 ishize, ubwo mu 1997 Sir Bobby Robson yatwaraga igikombe cya UEFA Champions League, atoza FC Barcelona yo muri Espagne akaba Umwongereza wa nyuma uheruka gutwara iri rushanwa, aho yaba atoza hose mu gihe ku rwego rw’ikipe y’Igihugu, Alf Ramsey wahesheje u Bwongereza igikombe cy’Isi mu 1966 ariwe Mwongereza watwaye irushanwa nk’iri cyangwa igikombe cy’u Burayi.

Ibikombe Thomas Tuchel amaze gutwara
Ibikombe Thomas Tuchel amaze gutwara

Ibi ntabwo birangirira mu gutwara ibikombe muri aya marushanwa, kuko nanone uko badatoza amakipe akomeye binamanura imibare y’imikino abatoza babo batoza mu irushanwa nka UEFA Champions League, dore ko kuva mu 1993 abongereza bamaze gutoza iyi mikino bangana na 1% aribo banyuma ku rutonde rw’Ibihugu umunani (8), biyobowe n’u Butaliyani bufite 14% by’abatoza nabwo bamaze gutoza imikino myinshi muri iri rushanwa.

Uretse ibi kandi mu batoza bakomoka mu Bwongereza bakiri mu kazi, Frank Lampard niwe mutoza umaze gutoza imikino myinshi ya UEFA Champions League (16), aho akurikiwe na Graham Potter umaze gutoza irindwi mu gihe nka Eddie Howe amaze gutoza itandatu ariko ushyizeho n’abatagitoza bakaba bayobowe na Bobby Robson watoje imikino 23.

Garry Lineker avuga ko ibyo byose biba mu mitoreze isa nk’iyasigaye inyuma nubwo bitahita bicyemuka ngo babone abatoza beza, ariyo mpamvu abona igihe batari baboneka bongeye gusubira hanze y’u Bwongereza, cyane cyane ko mu kuzamura abakinnyi ho batangiye kubagira bafite impano zishobora gukina nk’abo mu bindi bihugu bikomeye.

Santere ya Ste. George's Park ishinjwa kudatanga umusaruro w'abatoza b'Abongereza
Santere ya Ste. George’s Park ishinjwa kudatanga umusaruro w’abatoza b’Abongereza

Ati "Hanyuma ingaruka z’ibyo byose ziri kuza ku bakinnyi bacu, kuko ubu turi kuzamura abakinnyi bafite impano cyane bashobora gukina nk’Abanya-Espagne, Abanyaportugal ndetse n’Abadage ariko ibyo bifata igihe kirekire ku ruhande rw’imitoreze (Kuzamura abatoza bajyanye n’igihe) mu byo nizera,ubu dutangiye kubona bamwe mu batoza batoza bato b’Abongereza baza, ubu Eddie Howe (Utoza Newcastle United), umuntu nka Russel Martin (Utoza Southampton), bakina ruhago nk’iyo (Igezweho), ntekereza ko ibyo bizafata igihe ngo bishoboke rero mu gihe cy’inzibacyuho niyo mpamvu twagombaga kujya mu murongo w’abatoza b’Abanyamahanga."

Ibijyanye no kuba kandi bizatwara igihe kugira ngo abatoza b’Abongereza bagere ku rwego bifuzwaho, bishimangirwa na Garry Neville wavuze ko icyo St George’s Park yari yashyiriweho mu 2012 cyo kubagarura ku rwego rw’u Burayi mu mitoreze kigifite inzira ndende.

Ati "Ste George Park yari igiye kugaragaza ko abatoza b’Abongereza bashobora kugaruka ku gasongero ka ruhago y’i Burayi, aka kanya biragaragara nk’ibiri kure yo kubigeraho."

Nubwo bimeze gutya ariko, abavuga ibi byose bemeze ko bafite icyuho mu bijyanye no gutoza bakanera ko ku batoza bari ku isoko, Thomas Tuchel ari umutoza mwiza bitezeho kuba yakoresha impano z’abakinnyi bafite agatanga umusaruro urimo gutwara igikombe cy’Isi cya 2026, dore ko ariryo rushanwa rikomeye azakina ndetse aribwo n’amasezerano ye azarangira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bwongereza, Mark Bullingham
Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, Mark Bullingham

Mbere yo gushyiraho Thomas Tuchel nk’umutoza mushya w’u Bwongereza, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, bwegereye abatoza barimo Umutaliyani Carlo Ancelotti utoza Real Madrid ndetse n’Umunya-Espagne Pep Guardiola utoza Man City, bamwe na bamwe banavuga ko uyu mugabo ukomoka muri Espanye, ariwe wenyine wari gutuma u Bwongereza buha akazi Umunyamahanga kuko ariwe ufite ubushobozi bwo gutuma batambikira ihame ryo guha akazi abenegihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, Mark Bullingham we ntabwo yemeranya n’abavuga ko kurema abatoza b’Abongereza bidakorwa neza muri Ste. George’s Park, ahubwo ko bigenda neza dore mu batoza 10 baganirijwe hari harimo Abongereza. Ariko yemera ko nta wari ku rwego rw’uwo bifuzaga guha ikipe kuko buri gihugu gishaka umutoza kiba cyifuza abatwara ibikombe muri za shampiyona ariko u Bwongereza budafite ubu.

Ati "Uburyo bwacu bwo kuzamura abatoza n’abakinnyi burakomeye, hari abatoza benshi bato beza ndetse n’uwungirije Thomas Tuchel Anthony Barry n’umwe muri abo. Ntekereza ko buri gihugu gishaka umutoza mukuru wakwifuza kugira abakandida batanu, icumi b’abenegihugu bari gutoza amakipe muri shampiyona yawe, bahatanira bakanatwara ibikombe by’imbere ndetse n’i Burayi. Muri iki gihe ntabwo tubafite."

Uyu muyobozi avuga ko icyo bagomba gukora ari ugukomeza gufasha abenegihugu babo bakiri bato kubona amahirwe mu makipe, bityo bakagira abatoza benshi batoza muri Premier League ariko aho biri harimo uburinganire.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka