#AFCON2025Q: Amavubi yarushijwe bigaragara atsinzwe na Benin (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’u Rwanda Amavubi itakinnye umukino mwiza yatsindiwe na Benin kuri stade Felix Houphety-Boigny muri Côte d’Ivoire igitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Ni umukino Amavubi yari yatangiye ahanahana neza ariko by’igihe gito maze abona uburyo bwa mbere bukomeye bw’umukino ku munota wa gatanu, ubwo bazamukanaga umupira ku ruhande rw’iburyo maze Fitina Omborenga awuhindura neza mu rubuga rw’amahina ashakakisha abarimo Nshuti Innocent, ariko myugariro Cedric Hountondji awukoraho hagati agiye kwitsinda umupira ujya muri koruneri.
Amahirwe yari abonetse atabyaye umusaruro Benin yahise izamukana umupira ku ruhande rw’iburyo nayo maze umupira Niyomugabo Claude awushyira muri koruneri. Iyi koruneri yatewe na Jodel Dossou maze rutahizamu akaba na kapiteni wa Benin Steve Mounie azamuka mu kirere nta myugariro umuteye icyugazi n’umwe atereka umupira mu izamu rya Ntwari Fiacre utananyeganyeze, atsindira igihugu cye igitego cya mbere ku munota wa karindwi.
Iminota itanu yakurikiye nyuma yo gutsindwa igitego Amavubi yayikinnye ahuzagurika ariko ahita agaruka mu mukino nyuma y’igihe gito yongera gutuza ariko adakina ibidasanzwe kuko imipira myinshi bahererekanyaga babikoreraga mu kibuga cyabo.
Ikipe y’igihugu ya Benin yahushije ubundi buryo bukomeye ubwo Steve Mounie yahabwaga umupira maze ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntwari Fiacre umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 37 Amavubi yasimbuje bitateguwe ubwo Manzi Thierry yagiraga imvune hajyamo Niyigena Clement,igice cya mbere kirangira Benin ifite igitego 1-0.
Igice cya kabiri Amavubi yagitangiye asimbuza akuramo Nshuti Innocent utagize ishoti na rimwe atera yaba irigana mu izamu, hanze cyangwa ngo rigarurwe n’abamyugariro maze hajyamo Mbonyumwami Thaiba wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu.
Nubwo yari akiri imbere mu mibare yo guhererekanya umupira ariko iminota 15 ya mbere y’iki gice Amavubi yari atari yatera ishoti na rimwe, ahubwo ku munota wa 56 yasimbuje havamo Jojea Kwizera wavunitse hajyamo Samuel Gueulette.
Ishoti rya mbere ryo mu gice cya kabiri Amavubi yabonye ryatewe n’uyu musore ukina mu Bubiligi ubwo yaritereraga hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya hanze ku munota wa 65. Nyuma y’iminota ibiri ku wa 67 Amavubi yatsinzwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Andreas Hountondji wari winjiye asimbura ku munota wa 53.
Nyuma y’iminota itatu Hassane Imourane yatsinze icya gatatu cya Benin ku makosa y’abamyugariro b’Amavubi aho umunyezamu Ntwari Fiacre nabwo atigeze ajya hasi ariko uyu musore akaba inshuro ebyiri yari yagaragaye nkuwagize ikibazo cy’imvune.
Kugeza ku munota wa 90 w’umukino Amabi mu gice cya kabiri yari atari yatera ishoti na rimwe rigana mu izamu muri atatu yateye mu gihe Benin yari imaze gutera amashoti umunani yarimo ane agana mu izamu yavuyemo ibitego bibiri nubwo Amavubi yari afite imibare yo guhererekanya umupira ariko bidatanga umusaruro.
Niyibizi Ramadhan na Steve Rubanguka bahawe umwanya ku munota wa 73 basimbuye Djihad Bizimana na Muhire Kevin batahiye ko kuva bajya nta gitego Amavubi yatsinzwe dore ko iminota ine yongereweho nayo yarangiye Benin ibonye amanota atatu itsinze 3-0 igira atandatu mu mikino itatu imaze gukina.
Amavubi afite amanota abiri mu mikino itatu, ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 azakira Benin mu mukino w’umunsi wa kane kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri. Muri iri tsinda undi mukino wabaye, Nigeria yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe na Dele Bashiru ku munota wa 86 ikomeza kuyobora itsinda n’amanota arindwi mu gihe Benin ari iya kabiri n’amanota atandatu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|