Amavubi y’abakinnyi 25 yerekeje muri Côte d’Ivoire guhatana na Benin

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.

Abakinnyi 25 bahagurukanye n'Amavubi berekeza muri Côte d'Ivoire aho bagiye guhatana na Benin mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika
Abakinnyi 25 bahagurukanye n’Amavubi berekeza muri Côte d’Ivoire aho bagiye guhatana na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Iyi kipe yahagurutse ku isaha ya saa saba n’iminota 40 z’ijoro igiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’iki gikombe kizabera muri Maroc hagati y’ukwezi k’Ukoboza 2025 ndetse na Mutarama 2026 uzabera kuri Félix Houphouët-Boigny tariki 11 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho umutoza Frank Spittler mu bakinnyi 38 yari yahamagaye ku ikubitiro, yajyanyemo 25.

Ni abakinnyi barimo 11 bakina mu Rwanda ari bo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Fitina Omborenga na Muhire Kevin ba Rayon Sports, Mbonyumwami Thaiba wa Marine FC ndetse na Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco ba APR FC abandi bose bakaba bakina hanze y’u Rwanda barimo na rutahizamu Johan Marvin Kury ukinira Yverdon Sport FC yo mu Busuwisi uhamagawe ku nshuro ya mbere.

Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa gatatu, Amavubi tariki 15 Ukwakira 2024 azakira Benin ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku munsi wa kane. Amavubi mu mikino ibiri amaze gukina kugeza ubu afitemo amanota abiri nyuma yo kunganyiriza na Libya iwayo 1-1 ku munsi wa mbere, no kunganyiriza na Nigeria kuri Stade Amahoro 0-0 ku munsi wa kabiri.

Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga yugarira
Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga yugarira
Ruboneka Jean Bosco wa APR FC
Ruboneka Jean Bosco wa APR FC
Johan Marvin Kury wahamagawe ku nshuro ya mbere ari muri 25 berekeje muri Côte d'Ivoire mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere
Johan Marvin Kury wahamagawe ku nshuro ya mbere ari muri 25 berekeje muri Côte d’Ivoire mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere
Ishimwe Anicet ukina muri Tunisia na we yajyanye n'Amavubi
Ishimwe Anicet ukina muri Tunisia na we yajyanye n’Amavubi
Abakinnyi Benin yahamagaye bazahatana n'Amavubi ku wa 11 Ukwakira 2024
Abakinnyi Benin yahamagaye bazahatana n’Amavubi ku wa 11 Ukwakira 2024

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka