ISKF Rwanda yongeye guhugura abarimu ba Karate Shotokani
Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwongeye guhugura abarimu bakuru muri uyu mukino, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024.
Ni amahugurwa yari abaye ku nshuro ya kane muri uyu mwaka mwuka nyuma yayabaye muri Nyakanga,Kanama ndetse na Nzeri aho yitabiriwe n’abakarateka basanzwe ari abarimu bakuru baturutse mu makipe atandukanye hirya no mu gihugu bari barimo 20 bashya batari bakitabiri amahugurwa namwe mu yabanje.
Nduwamungu Jean Marie Vianney, umwarimu Mpuzamahanga muri Karate Shotokani yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uyu mukino anashimira abakarateka bose bayitabiriye avuga ko bigaragara ko ibyo bari kwiga biri gutanga umusaruro kuko nta gushidikanya ko urwego rw’umukino ruri kuzamuka kandi na tekiniki zirikuba zimwe dore ko ariyo ntego yayo kuko bari no gutekereza kuzana umutoza uri ku rwego rwisumbuye ku basanzwe bayatanga. kugira ngo abakarateka bose bo mu Rwanda babe ku rwego rumwe kandi ruri mpuzamahanga.
Mugisha Marriam umwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa we yavuze ko ibyo bungukiramo ari byinshi,ashishikariza abari n’abategarugori kwitabira imikino by’umwihariko njyarugamba nka karate mu gihe Eric Ahmed wayitabiriye mu nshuro enye zose amaze gukorwa ya Kane yashimiye cyane abayategura anashishikariza abandi barimu kuyitabira kuko ibyo bigiramo ari ingenzi.
Mu isozwa ry’aya mahugurwa abayitabiriye bamenyeshejwe ko andi nk’ayo ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi ku Ugushyingo 2024 basabwa no kunga ubumwe ndetse no gukorera hamwe bubahana bizatuma Karate Shotokani igera ku rundi rwego.
Ohereza igitekerezo
|