#RwandanEpic2024: Abanyarwanda mu bitwaye neza mu gace ka gatatu kegukanywe n’Ababiligi mu bagabo

Muhoza Eric na Nirere Xaverine begukanye Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2024 mu cyiciro cy'abakina bavanze kakinwe kuri uyu wa Gatatu
Muhoza Eric na Nirere Xaverine begukanye Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2024 mu cyiciro cy’abakina bavanze kakinwe kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu, hakinwe agace ka gatatu k’isiganwa ry’Amagare yo mu musozi ’Rwanda Epic 2024’, Abanyarwanda Munyaneza Didier uri gufatanya na Banzi Bukhari baba aba kabiri mu bagabo mu gihe Muhoza Eric na Nirere Xaverine mu bakina bavanze babaye aba mbere.

Aka gace kari kitiriwe ’Twin Lakes’ (Ibiyaga by’Impanga) kari aka gatatu k’iri rushanwa rya 2024, ryatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru aho kari gafite intera y’ibilometero 54,9, maze abakinnyi bahagurukira ku Kigo cy’Iterambere ry’Amagare mu karere ka Musanze, aho banyuze hafi y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Burera bagasoreza mu Mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane .

Ababiligi bagize ikipe ya Orbea, Pierre de Froidmont na Axel Baumans nibo bageze kuri iyi Stade bari imbere, aho bagatwaye bakoresheje amasaha abiri n’iminota 14 ku muvuduko w’ibilometero 31,78, ku isaha mu cy’icyiciro cy’abagabo.

Mu cyiciro cy'ikipe y'abagore bakina bafatanyije, agaace ka Gatatu kegukanywe n'Umunyarwandakazi Ntakirutimana Marthe ukina afatanyije n'Umubiligikazi Siska Marrécau
Mu cyiciro cy’ikipe y’abagore bakina bafatanyije, agaace ka Gatatu kegukanywe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Marthe ukina afatanyije n’Umubiligikazi Siska Marrécau

Inyuma y’aba bagabo hakurikiyeho ikipe igizwe n’Abanyarwanda aribo Munyaneza Didier ’Mbappé’ na Banzi Bukhari, iyi ntera bayisiganywe bakoresha amasaha abiri n’iminota 20 n’amasegonda 13 bakurikirwa n’Abadage, Daniel Gathof na Peter Scherman bakoresheje amasaha abiri n’iminota 20 n’amasegonda 13 n’igice 78.

Mu bindi bindi byiciro, mu bakina bavanze ikipe igizwe na Muhoza Eric na Nirere Xaverine, begukanye umwanya wa mbere muri aka gace ka gatatu mu gihe mu cyiciro cy’ikipe y’abagore bakina bafatanyije, Umunyarwandakazi Ntakirutimana Marthe ukina afatanyije n’Umubiligikazi Siska Marrécau aribo begukanye aka gace.

Mu cyiciro cy’abagabo utundi uduce tubiri twa mbere tw’iri siganwa rya Rwandan Epic 2024, turimo aka mbere ritangira, kakiniwe ku musozi wa Mont-Kigali ndetse n’aka kabiri kakinwe ku wa Kabiri ku bilometero 95,5 aho bahagurukiye kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, kagasorezwa ku Kigo cy’Iterambere ry’Amagare kiri mu karere ka Musanze aho twegukanywe n’Ababiligi Axel Baumans na Pierre de Froidmont.

Ababiligi bagize ikipe yitwa Orbea, Pierre de Froidmont na Axel Baumans nibo begukanye agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2024
Ababiligi bagize ikipe yitwa Orbea, Pierre de Froidmont na Axel Baumans nibo begukanye agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2024

Mu cyiciro cy’abagore bakina bafatanyije agace ka mbere kari kegukanywe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Marthe uri gukina afatanyije n’Umubiligikazi, Siska Marrécau banegukanye aka kabiri ndetse n’aka gatatu kakinwaga kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe ko agace ka kane ka Rwandan Epic 2024, kitiriwe Kwita Izina gakinwa kuri uyu wa Kane ku ntera y’ibirometero 29,8.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka