FIFA yongeye gusubika icyemezo cyo gufatira ibihano ruhago ya Israel
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, (FIFA), yongeye gusubika icyemezo ku cyifuzo cya Palesitine cyo guhagarika Israel mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe iki gihugu kigikomeje intambara muri Gaza.
Nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya FIFA, i Zurich ku wa kane, iyi mpuzamashyirahamwe yavuze ko komite yayo ishinzwe imyitwarire izasuzuma ibirego bitandukanye birimo n’iby’ivangura byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palesitine (PFA).
FIFA yagize iti: "Komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA izahabwa inshingano yo gutangiza iperereza ku byaha bashinjwa by’ivangura byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palesitine."
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko akanama kashyize mu bikorwa ndetse gashyiramo umwete kuri iki kibazo kandi ko gakurikiza inama z’impuguke zigenga.
Muri Gicurasi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palestine, PFA yatanze ingingo zishinja Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Israel (IFA) ku kurenga ku mategeko ya FIFA n’intambara iki gihugu kirimo muri Gaza ndetse no kuba amakipe yo muri Israel avogera ubutaka bwa Palesitine.
Ishyirahamwe rya ruhago muri Israel, IFA ryavuze ko ibyo birego ndetse n’icyifuzo cya Palestine gishingiye ku bibazo bya politiki isebanya.
FIFA yari yarahaye iki kibazo abajyanama mu by’amategeko bigenga kugira ngo bakore isuzuma maze batanga ibisubizo.
Ntabwo ari ubwambere FIFA isubika iki cyemezo. Yari yarasezeranije gukemura iki kibazo mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’inama njyanama yayo muri Nyakanga, gusa ariko yaje gusubika iki cyemezo kugeza ku ya 31 Kanama. Kuri ubu yahise yimurira gufata icyemezo mu nama yayo yo muri uku kwezi.
Katarina Pijetlovic, ukuriye ishami ry’amategeko mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palesitine, PFA, yavuze ko icyemezo cya FIFA nacyo kibogamiye kuri politiki gusa.
Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko ibitero bya Isiraheli hirya no hino muri iyi Ntara kuva mu Kwakira umwaka ushize byahitanye abantu barenga 41.700 ndetse bikomeretsa abarenga 96.000.
Iyi ntambara yagize ingaruka no kumupira w’amaguru, umwe mu mikino ikunzwe cyane muri Palesitine.
Nk’uko Ishyirahamwe rya Ruhago mur Palesitine ribitangaza, kugeza muri Kanama, byibura abakinnyi 410, abayobozi b’amakipe cyangwa abatoza baguye muri iyo ntambara. Muri bo, 297 bari abakinnyi b’umupira w’amaguru, barimo abana 84.
Intambara yatumye kandi amakipe y’umupira w’amaguru yumupira mu bagabo muri Palesitine ikinira imikino yayo hanze.
Ohereza igitekerezo
|
Dukunda inkuru zanyu