Tumwe mu dushya twaranze umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally (Amafoto + Video)
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka "Rwanda Mountain Gorillla Rally", umunya-Kenya Karan Patel ni we ukomeje kuyobora abandi
Kuri uyu wa Gatandatu mu bice by’akarere ka Bugesera hakiniwe umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024, umunsi wasize umunya-Kenya Karan Patel ukinana na KHAN Tauseef ari bo bari ku mwanya wa mbere, aho bakoresheje iminota 58 n’amasegonda 46, bakurikirwa na MUKULA Micheal na KIYINGI Edward bakoresheje 01h07’03".
Abanyarwandakazi bitabiriye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla rally
Ni umunsi waranzwe n’udushya twinshi...
Ni umukino ufite abakunzi benshi, aho by’umwihariko hagaragayemo itsinda ry’abafana baturutse mu gihugu cya Uganda bitwa "Rally Hunters", aba bakaba bari bizaniye bisi nini, bitwaza ibyo kurya bibisi babitekera ahaberaga isiganwa, ndetse n’ibyo kunywa birimo Inturire bavanye Uganda.
Umubare w’abagore umaze kwiyongera
Mu gihe mu myaka itatu ishize abagore babimburiwe na Qeen Kalimpinya ukina atwaye imodoka (Pilote), ubu umubare w’igitsina gore umaze kuzamuka aho kugeza ubu irisiganwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abagore batandatu barimo Queen Kalimpinya ukina atwaye ndetse nabandi batanu bakina bafasha abandi kuyobora (Co-Pilote) barimo Isheja Sandrine, Anita Pendo, Djamila Niwemugore n’abandi.
Andi mafoto yaranze umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024
Amafoto: Eric Ruzindana
Video: Richard Kwizera & George Salomo
Ohereza igitekerezo
|