Basketball: REG WBBC yongeye gutsinda APR WBBC itera intambwe igana ku gikombe

Mu mukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs), ikipe ya REG Women Basketball Club, yongeye gutsinda APR Women Basketball Club amanota 86-66, bituma yuzuza imikino 3 ku busa.

Micomyiza Rosine wa REG WBBC ahanganye na Diakite Kamba wa APR WBBC
Micomyiza Rosine wa REG WBBC ahanganye na Diakite Kamba wa APR WBBC

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya REG WBBC yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko ubu isabwa nibura umukino umwe gusa maze igahabwa igikombe.

Dore uko amakipe yombi yatsindanye mu duce tune tw’umukino

Mu gace ka mbere, ikipe ya REG WBBC yongeye gutangira iyoboye nkuko byagenze mu mikino yabanje ndetse wabonaga ko ifite inyota yo kwegukana uyu mukino.

Kantore Sandra wa APR WBBC yacungirwaga hafii
Kantore Sandra wa APR WBBC yacungirwaga hafii

Nkuko byagaragaraga, ikipe ya REG WBBC yaje kwegukana aka gace ku manota 24 kuri 13 ya APR WBBC.

Mu gace ka kabiri, ikipe ya APR WBBC yakosoye amakosa ndetse igerageza no kugabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo na REG WBBC, maze yegukana aka gace ku manota 24 kuri 17 ariko REG ikomeza kuyobora umukino n’manota 41 kuri 37 ya APR.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya APRWBBC yavunikishije Diakite Kamba
Mu gace ka gatatu, ikipe ya APRWBBC yavunikishije Diakite Kamba

Mu gace ka gatatu, REG WBBC yakomeje kuyobora umukino gusa muri aka gac, ikipe ya APR WBBC, yaje kuvunikisha umukinnyi wayo ngenderwaho Diakite Kamba, wagiye kuvurirwa hanze. Aka gace kaje kwegukanwa n’ikipe ya REG WBBC ku manota 19 kuri 13 ya APR WBBC.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ikipe ya REG WBBC ntabwo yoroheye na gato ikipe ya APR WBBC, kuko ntiyatumye iyijya imbere bituma inegukukana aka gace ku manota 22 kuri 16, byuzuzaga amanota 82 ya REG WBBC kuri 66 ya APR WBBC.

REG WBBC yujuje imikono itatu itsinda APR WBBC, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe
REG WBBC yujuje imikono itatu itsinda APR WBBC, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe

Muri uyu mukino, umukinnyi King Kristina niwe wongeye gutsinda amanota menshi kuko yatsinze amanota 21 wenyine.

Umukino wa kane uteganyijwe kuri uyu gatanu taliki ya 11 Ukwakira muri Peitit Stade i Remera. Ikipe ya REG WBBC niwutsinda, izahita yegukana igikombe bidasubirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka