Paul Pogba wari wahagaritswe imyaka ine yagabanyirijwe ibihano

Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga, wari wahagaritswe imyaka ine adakina kubera kunywa imiti yongera imbaraga, yagabanyirijwe ibihano bigera ku mezi 18.

Paul Pogba yagabanyirijwe ibihano
Paul Pogba yagabanyirijwe ibihano

Ibi bihano byagabanyijwe n’Urukiko rwa Siporo (CAS), nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe n’uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, aho rwavuze ko yemerewe kongera gukina mu kwezi kwa Werurwe 2025, gusa akaba yemerewe gutangira gukorana imyitozo n’ikipe ye muri Mutarama uwo mwaka.

Uretse kugabanyirizwa ibi bihano byagombaga kuzarangira mu muri Kanama 2027, iki cyemezo kandi kizatangazwa na CAS ku wa mbere tariki 7 Ukwakira 2024, kirimo ko Amayero ibihumbi bitanu yari yaciwe nabyo bitazatangwa.

Uwahamwe n’icyaha ashobora kugabanyirizwa ibihano mu gihe agaragaje ko imiti yafashe byabaye atabishaka, nk’igihe ashobora yarayiriye mu bintu runaka atabizi cyangwa akorohereza inzego z’iperereza.

Paul Pogba yahagaritswe muri Nzeri 2023 nyuma y’ibizamini byafashwe nyuma y’umukino Juventus yakinnye na Udinese tariki 20 Kanama 2024, akaba ariko yari ku ntebe y’abasimbura icyo gihe.

Yakinnye umukino wabahuje na Bologna tariki 27 Kanama 2023 ndetse n’uwa Empoli wo ku itariki 3 Nzeri 2023, ariwo wa nyuma aheruka dore ko nyuma yaho uyu mugabo umaze gukinira u Bufaransa imikino 91 n’ibitego 11 amaze gutsinda yahise ahagarikwa by’agateganyo, icyemezo cya nyuma gisohoka mu Ukuboza 2023 ariko ibihano bitangira kubarwa kuva muri Kanama igihe ibizamini bya mbere byafatiwe.

Paul Pogba afitiye amasezerano y’imyaka ine muri Juventus yasinye mu mpeshyi ya 2022 azarangira mu 2026.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

[email protected] ,ese Koko aya makuru ni ayanyayo, byaba aribyiza twari tumukumbuye mukibuga

[email protected] yanditse ku itariki ya: 5-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka