#AFCON2025Q: Amavubi atsinze Benin agarura icyizere (Amafoto)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsindiye Benin kuri Stade Amahoro ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, yigarurira icyizere cyo gushakisha itike.
Ni umukino wari amahirwe ya nyuma ku ikipe y’Amavubi muri iri tsinda kuko mu mikino itatu yari imaze gukinwa yari amaze kubona amanota abiri yonyine. Amavubi muri rusange yawutangiye neza mu guhererekanya umupira ndetse no kugera imbere y’izamu rya Benin. Byatumye igice cya mbere kirangira Amavubi amaze gutera amashoti icyenda yarimo abiri agana mu izamu, Amavubi akaba yari afite ijanisha rya 69% mu kwiharira umupira.
Ikosa ryakozwe ku munota wa 42 na Fitina Omborenga ku ruhande rw’iburyo inyuma utari wahiriwe n’umukino, atakaza umupira wakinwe na Steve Mounie, Mugisha Bonheur agashaka kumuzibira ariko akamucika kugeza ubwo acenze Mutsinzi Ange na we wamuzibiye ariko birangira umupira ufashwe na Hassane Imourane.
Uyu mupira Hassane Imourane yawinjiranye mu rubuga rw’amahina maze awuhindurana neza Fitina Omborenga ugendera hasi maze Andreas Hountondji wari uhagararanye na Imanishimwe Emmanuel awukoraho awushyira mu izamu atsindira Benin igitego kimwe cyatumye igice cya mbere kirangira Benin iyoboye umukino ku gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi yari ashyigikiwe n’abakunzi ba ruhago bagiye biyongera uko iminota na yo yiyongeraga, ntabwo yacitse intege cyane ko mu mikinire yafashwaga na Samuel Gueulette wakinaga nka nomero icumi wakinnye neza ndetse Imanishimwe Emmanuel wakinaga inyuma ibumoso bitwaye neza kuri uyu mukino. Ku munota wa 70 Mutsinzi Ange yatanze umupira muremure wari mu kirere maze Imanishimwe Emmanuel awakira n’umutwe mu rubuga rw’amahina awuha Nshuti Innocent wahise atsinda igitego cyo kwishyura.
Nyuma y’iminota itanu ku munota wa 73 Amavubi yakinaga neza anashyigikiwe yabonye penaliti ku ikosa Djihad Bizimana yakorewe mu rubuga rw’amahina. Iyi penaliti kapiteni Djihad Bizimana ni we wayitereye ku munota wa 75 atsinda igitego cya kabiri cy’Amavubi ahagarutsa Stade Amahoro. Iminota 15 yari isigaye yari iyo kurinda ibyagezweho, umutoza akuramo Djihad Bizimana wasimbuwe na Rubanguka Steve, Kevin Muhire asimbura Samuel Gueulette wakinnye neza, mu gihe Gilbert Mugisha yasimbuwe na Niyomugabo Claude, iminota bayicunga neza harimo n’ine yongereweho, umukino urangira Amavubi atsinze ibitego 2-1.
Iyi ntsinzi yatumye Amavubi agira amanota atanu mu itsinda rya kane mu mikino ine amaze gukina aho akurikira Benin yagumye ku manota atandatu mu gihe amakipe yombi asigaje imikino ibiri aho izakinwa mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema, yanditse ubutumwa kuri X, ashimira abakinnyi b’Amavubi kubera ishyaka bagaragaje mu kibuga.
Thank you for the fighting spirit 💪🏽 #AmahoroStadium #OurHome 🇷🇼 #TweseInyumaYAmavubi pic.twitter.com/1lPzhwpaDf
— Richard Nyirishema (@rnyirishema) October 15, 2024
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nukuru amavubi yaturaje neza kugeza nanubu kurya byananiye kubera umunezero yego yego yego!!!!!waaaaa