Umukino wa APR FC na Gasogi United usubitswe kubera imvura (Amafoto)

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga APR FC na Gasogi United, kuri Kigali Pelé Stadium urasubitswe kubera imvura nyinshi.

Imvura yari nyinshi cyane
Imvura yari nyinshi cyane

Ni umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa moya zuzuye ariko zirengaho iminota 35 kuko nubwo imvura yari yatangiye kugwa na mbere yuko isaha igera, amatara ya Kigali Pelé Stadium yabanje gutinda kwaka kubera moteri y’iyi stade yari yabanje kugorana dore ko yatse saa kumi nebyiri n’iminota 45 (18h45), amakipe abona gutangira kwishyushya.

Iyi moteri mu mpera z’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wabanje gukinwa, aho iteretse hazamutse umwotsi wibajijweho aho abenshi bavugaga ko kwanga kwaka byaba bifitanye isano. Nyuma yo kwaka kw’amatara, saa moya n’iminota 35 (19h35), nibwo umusifuzi yatangije umukino mu mvura itari nyinshi.

Umupira ntabwo wagendaga kubera amazi menshi yari yuzuye ikibuga
Umupira ntabwo wagendaga kubera amazi menshi yari yuzuye ikibuga

Uko umukino wegeraga imbere, imvura yagiye yiyongera ari nako ikibuga cyuzura amazi, nyuma y’iminota 15 umusifuzi yaje gufata umwanzuro wo guhagarika umukino amakipe asubizwa mu rwambariro.

Nyuma y’indi minota 15 abasifuzi bagarukanye n’aba kapiteni b’amakipe yombi bareba niba umupira wagenda ariko kuko amazi yari menshi mu kibuga, bafashe umwanzuro wo gusubika umukino.

Abasifuzi bagarukanye n'aba kapiteni b'amakipe yombi bareba niba umupira wagenda
Abasifuzi bagarukanye n’aba kapiteni b’amakipe yombi bareba niba umupira wagenda

Itegeko riteganya ko umukino usubukurwa mu masaha 24 akurikira. Ntabwo ari uyu mukino wonyine umaze gusubikwa kubera imvura muri uyu mwaka w’imikino, dore ko umukino wahuje Police FC na Vision FC nawo byagenze gutyo uhagarikwa igice cya mbere kirangiye maze usubukurwa ku munsi ukurikira hakinwa igice cya kabiri.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka