Kuva muri Kamena, Buregeya nta kipe yari afite ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi ndetse na gahunda yari afite zo kujya muri Iraq, gukinira ikipe ya Al-Nasiriya yo mu cyiciro cya Kabiri ntizamukundiye.
Ntabwo ari Buregeya werekeje muri AS Kigali gusa, kuko asanze Bukuru Christophe nawe wasinye amasezerano y’umwaka umwe. Bukuru yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Mukura, ndetse akaba yaherukaga muri Rutsiro FC.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo shampiyona iza gusubukurwa, biteganyijwe ko mu mukino w’umunsi wa gatandatu, AS Kigali izakira Vision FC ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|