APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Police FC iranganya, Kiyovu Sports bikomeza kwanga (Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru, yasize APR FC ibonye amanota atatu ya mbere, mu gihe Police FC yanganyije n’aho Kiyovu Sports bikomeza kwanga.
Ku isaha ya saa cyenda i Kigali, Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yabanje kwakira Gorilla FC ya gatatu. Police FC yaherukaga kunganya na Vision FC 0-0 ku munsi wa Gatanu, ndetse ikaba imwe mu makipe abarwa nk’afite ijambo ku gikombe ntabwo n’ubundi yahiriwe n’umunsi wa gatandatu kuko Gorilla FC iri ku mwanya wa Gatatu yayihagamye bakanganya 0-0.
Kunganya uyu mukino byatumye Police FC ikomeza kuba iya mbere n’amanota 12 mu mikino itandatu Gorilla FC ifite amanota 10.
Uyu mukino saa kumi n’ebyiri (18h00), wakurikiwe n’uwa APR FC yari yakiriye Gasogi United, ni umukino wari wararanye kubera imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu ugasubikwa umeze iminota 15 utangiye.
APR FC yakinaga umukino wa kabiri muri shampiyona kubera ko imikino ibanza, itabashije kuyikina kuko yari iri gukina imikino Nyafurika.
Nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika, igatangirira shampiyona kuri Etincelles FC, bakanganya 0-0, kuri iyi nshuro yabonye amanota atatu ibifashijwemo n’Umunyamali, Mahamadou Lamine Bah wayitsindiye igitego ku munota wa 42 w’umukino ari nacyo cyonyine cyawubonetsemo, gituma APR FC igira amanota ane (4) mu mikino ibiri.
Mu wundi mukino wakinwe, ikipe ya Marine FC mu Karere ka Rubavu, yatsindiye Kiyovu Sports kuri stade Umuganda ibitego 4-2.
Mu mikino itanu yose imaze gukina, Kiyovu Sports yuzuzaga umukino wa kane yikurikiranya idatsinda, dore ko iheruka intsinzi tariki 21 Kanama 2024 ubwo yatsindaga AS Kigali 2-1, ni mu gihe kandi ifite n’umukino w’ikirarane uzayihuza na APR FC.
Nyuma y’umukino usoza uyu munsi wa gatandatu urahuza AS Kigali na Vision FC kuri uyu wa Mbere, amakipe azafata akaruhuko kuko ikipe y’Igihugu izahita itangira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu izayihuza na Djibouti tariki 27 na 31 Ukwakira 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nshaka kubaha amakuru agendanye n’ikigo gifite umuco wo gukopeza ngo byitwa gufasha abana mu karere ka Rutsiro ni alias the classy