Uyu mugabo yerekanywe kuri Stade Wembley, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024. Nyuma yo guhabwa aka kazi, Tuchel yavuze ko yishimiye gutoza u Bwongereza.
Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba nahawe icyubahiro cyo gutoza ikipe y’u Bwongereza, guhagararira u Bwongereza ni amahirwe akomeye, kandi no gukorana n’iri tsinda ridasanzwe ry’abakinnyi bafite impano birashimishije cyane.”
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru, yari imaze iminsi idafite umutoza mukuru nyuma yaho, Gareth Southgate asezeye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wanyuma wa Euro 2024 na Espagne.
Thomas Tuchel w’imyaka 51, abaye umunyamahanga wa gatatu utoje u Bwongereza nyuma ya nyakwigendera Sven-Goran Eriksson ndetse na Fabio Capello. Biteganyijwe ko Tuchel azatangira inshingano ze tariki ya 1 Mutarama 2025.
Tuchel ntabwo ari mushya mu Bwongereza kuko yatojeho ikipe ya Chelsea hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2022. Muri icyo gihe yegukanye UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe na UEFA Super Cup.
Yatoje kandi amakipe y’iwabo mu Budage, arimo Bayern Munich na Borussia Dortmund ndetse anatoza Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|