Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 (Amafoto + Video)
Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Tauseef ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024"
Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe isiganwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024, isiganwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda.
Ni isiganwa riri ku ngengabihe ya shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu modoka, ari nabyo bituma yitabirwa n’ibihangange biba bihatanira amanota yo kwegukana shampiyona ya Afurika.
Muri ibi bihangange kugeza ubu harimo Karan Patel wegukanye iyi shampiyons ya 2023, ubu akaba yaramaze no kugwiza amanota yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka.
Nyuma y’uyu munsi, Karan Patel ukoresha imodoka ya Skoda Fabia R5 ari nawe wanahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri siganwa, yasoje ku mwanya wa mbere muri rusange ahita anegukana "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024"
Abakunzi b’uyu mukino bari babukereye ari benshi
Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Eric Ruzindana
Video: Richard Kwizera & Salomo George
Ohereza igitekerezo
|